AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Inzobere mu buvuzi zatanze umuti wo guhashya ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe

Yanditswe Mar, 26 2024 17:14 PM | 62,254 Views



Ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birahangayikishije cyane muri iki gihe bitewe n’uburyo imibereho yahindutse mu buryo butandukanye.

Inzobere mu buvuzi bw'indwara zirebana n’ubuzima bwo mu mutwe, abashakashatsi n'inzego zitandukanye bemeza ko uburyo bwiza bwo guhangana n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe ari ukubikumira no kubyitaho bihereye mu bakiri bato kuko byinshi bitangira ku bafite munsi y'imyaka 25.

Iyi ngingo yagarutsweho mu biganiro bihuje inzego zitandukanye aho barebeye hamwe icyakorwa ngo ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe gikomeje kuzamuka hirya no hino ku Isi by'umwihariko mu rubyiruko gishakiwe umuti urambye.

Muri ibi biganiro kandi hemejwe gahunda yiswe “Cross mind” igamije gufasha abana bakiri mu mashuri guhangana n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe. Yakozwe ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda n'iya Aarhus iherereye muri Denmark.

Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'Umushakashatsi, Kalisa Joseph, yasobanuye ko iyi gahunda izatanga umusaruro ufatika.

Indwara z'ubuzima bwo mu mutwe zishobora guturuka ku bibazo bitandukanye birimo amakimbirane mu miryango, imibereho ya muntu, kutanyurwa n'ibindi.

Mu ndwara ziganjemo zirimo agahinda gakabije, kubona no kumva ibidahari, n'izindi zitandukanye.

Inzobere mu kuvura izi ndwara zo mu mutwe, Dr Musoni Emmanuel, yavuze ko ari byiza kwita ku mikurire y'umwana kuko ibyo abona cyangwa yumva bishobora kumuviramo ingaruka z'igihe kirekire.

Umubare munini w’abaturage b'u Rwanda ni urubyiruko ndetse muri bo, abagera ku 10.2% bafite hagati y'imyaka 14-18 bagaragaraho ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe birimo agahinda gakabije no gushaka kwiyahura.

Umuyobozi uhagarariye Ishami rishinzwe kwita ku Buzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima RBC, Dr Darius Gishoma, yashimangiye ko uburyo bwiza bwo guhangana n'ibi bibazo ari ukubihera hasi mu bakiri bato dore ko ubushakashatsi bugaragaza ko byinshi muri ibi bibazo bitangira munsi y'imyaka 25.

Kugeza ubu mu Rwanda uhereye ku kigo nderabuzima abantu bashobora kubona servisi z'ubuzima bwo mu mutwe ndetse hari n'ibigo bishinzwe gutanga izi serivisi gusa.

Biteganyijwe ko ubushakashatsi bwo guhangana n'ibibazo byo mu mutwe bwiswe “Cross mind” buzamara imyaka itanu. Nyuma y'umwaka bukoreshwa mu Rwanda buzanifashishwa mu bihugu birimo Nepal na Denmark.

Ntete Olive



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza