Yanditswe Apr, 09 2024 18:07 PM | 122,247 Views
Abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Kenya, bahamagariye Umuryango Mpuzamahanga kurwanya imvugo z’urwango n’ubuhezanguni bushingiye ku ivangura biganisha kuri Jenoside.
Ibi babivugiye i Nairobi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyateguwe n'Umuryango w’Abibumbye, ku wa Kabiri, tariki ya 10 Mata 2024.
Umuyobozi Mukuru w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Kenya, Zainaib Hawa Bangura, yatangije iki gikorwa asoma ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yageneye Isi n’Abanyarwanda ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa bugaruka ku kunamira inzirakarengane zishwe urw’agashinyaguro, bugashima ubutwari bw’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi n’imbaraga zidasanzwe z’abayirokotse.
Buhamagarira kandi Isi guhaguruka ikamagana imvugo z’urwango n’imigenzereze yose ibiba amacakubiri mu bantu.
Amabasaderi w'u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga, yagaragaje ko hari abakoze ibyaha bya jenoside n’abakora ibifitanye isano nayo, batabihanirwa nk’uko biteganywa n’amategeko.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Dr Korir Sing’Oei, yavuze ko iterambere ryagezweho n’u Rwanda ari ikimenyetso cy’imbaraga zidasanzwe z’Abanyarwanda, mu kurenga intimba ya Jenoside yakorewe Abatutsi baharanira kudaheranwa n’amateka mabi.
Yanavuze ko uyu ari umwanya wo gutekereza ku ruhare rw’Inkiko Gacaca mu gutanga ubutabera bwunga ndetse bwavuyemo imbaraga zo kubabarira no kubaka bundi bushya igihugu kitarangwamo ivangura.
Yijeje ko igihugu cye kizakomeza guhagararana n’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka mu iterambere.
Muri iki gikorwa kandi Abanyarwanda, Abadipolomate n’inshuti z’u Rwanda bakaba bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungeng ...
2 hours
Soma inkuru
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru