AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Kuki ntabifata nkomeje?- Perezida Kagame ku magambo ya Tshisekedi yo gutera u Rwanda

Yanditswe Mar, 25 2024 12:29 PM | 80,918 Views



Perezida Paul Kagame yavuze ko amagambo ya mugenzi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko azatera u Rwanda akanakuraho ubutegetsi buriho, adakwiye kuyakerensa, ahubwo akwiye guhora ari maso.

Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye Ikinyamakuru Jeune Afrique cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’ibihugu birimo RDC, u Burundi, u Bufaransa, u Bubiligi, #Kwibuka30 na manda ya kane yitegura kwiyamamariza.

Perezida Kagame yavuze ko kuba Tshisekedi yaravuze ko kugira ngo bahure hari ibyo agomba kubanza kumusaba birimo kuvana Ingabo z'u Rwanda muri RDC, ntacyo byafasha mu rugendo rugana ku mahoro.

Yavuze ko mu gihe byagenda gutyo n’u Rwanda hari ibyo rwasaba ko bihabwa umurongo.

Ati “Sinzahura na Perezida Tshisekedi kugeza igihe azisubiraho ku magambo ye ku gutera u Rwanda no gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda nk’uko yabivugiye mu ruhame. Nanavuga ko mu gihe FDLR idakuwe muri RDC, sinzavugana na Tshisekedi.’’

Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko Ingabo z’u Rwanda zitari muri RDC kuko nta mpamvu yatuma zibayo.

Ati “Ni iyihe mpamvu yatuma u Rwanda rubigiramo uruhare, niba bihari? Ndi kubaza. Abashinja u Rwanda kuba ruri muri RDC cyangwa Ingabo z’u Rwanda ziri kugira uruhare muri RDC. Ndi kubaza abo bantu, kuki mutekereza ko u Rwanda ruri muri RDC?’’

Yavuze ko ibyo bivugwa n’abayobozi bashaka kwihunza inshingano ahubwo bagahirikira ibibazo bya RDC ku Rwanda.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko RDC igaragaza ibibazo ifite birimo icy’imbere mu Gihugu ari cyo M23 igizwe n’abarenga ibihumbi 100 barimo n’abamaze imyaka isaga 23 bari mu Rwanda.

Ati “Barimo n’abagera ku 15000 baheruka kuza mu minsi ishize bambuka umupaka buri munsi. Niba wita M23 ibyihebe cyangwa ushaka kuyihana, waba ushaka guhana ibihumbi 100 biri hano nk’impunzi? Bisobanuye ko utari gukemura ikibazo uko bikwiye.’’

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe ikibazo cya M23 kitarakemurwa bikwiye, ntacyo bizatanga.

Ati “Ni gute wabona amahoro binyuze mu gukemura ikibazo kimwe muri byinshi bikeneye kwitabwaho.’’

Perezida Kagame yashimangiye ko Tshisekedi yakoresheje uburyo bwose yigarurira abayobozi, ibihugu ndetse agonganisha uturere binyuze muri SADC na EAC.

Yavuze ko bikwiye ko hashakwa uburyo bwo kuganira kuri iki kintu no kutemerera Tshisekedi kuvuga ibyo ashaka ko bibaho kuko rimwe na rimwe ataba ari no mu kuri.

Abajijwe ku magambo Tshisekedi yatangaje ubwo yiyamamarizaga I Goma ku wa 10 Ukuboza 2023 ko natorwa azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko atari ibintu byo kwirengagiza.

Ati “Kuki ntabifata nkomeje? Ntekereza ko adafite ubushobozi bwo kumva ingaruka z’ibyo avuga nk’umukuru w’igihugu. Kuri njye, iki ni ikibazo. Ni ikibazo gikomeye nkwiye kwitondera no kwitegura guhangana nacyo. Bisobanuye ko ijoro rimwe ashobora kubyuka agakora ikintu utatakerezaga ko abantu bazima bakora.’’

Yagaragaje ko kuba Ingabo za Leta zarihuje na FDLR yubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside biteye inkeke kuko yihuje byeruye n’abayobozi.

Ati “Niba perezida cyangwa ubuyobozi bw’igihugu bwimakaza urwango, utekereza ko ari ikintu gito? Ni gute urwo ruhurirane rutadutera ikibazo?’’

RDC ishinja u Rwanda gufasha Umutwe wa M23 mu gihe rwo rubihakana ruvuga ko ari ugushaka kwihunza inshingano kwa Leta iyoboye icyo gihugu ndetse ikorana n’Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ishimwe Israel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza