AGEZWEHO

  • APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League – Soma inkuru...
  • Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka – Soma inkuru...

Umushinga wo kwagura Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko uzatwara miliyari 3 z'amanyarwanda

Yanditswe Jul, 23 2020 08:58 AM | 53,533 Views



Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda iravuga ko nta gahunda ihari yo kubaka ibiro bishya by’inteko icyakora ngo ifite mushinga wo kuyagura uzatwara amafaranga asaga miliyari 3 z’amanyarwanda.

Hamaze iminsi humvikana amakuru y’uko ngo haba hagiye kubakwa Ingoro Nshya y’Inteko Ishinga Amategeko. Aba vuga ibi bashimangira ko ngo biri muri gahunda yo guha ubwinyagamburiro ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Gusa Umunyamabanga Mukuru wa Sena Cyitatire Sosthene yavuze ko uwo mushinga wo kubaka Inteko Ishinga Amategeko nshya udahari ahubwo hari gahunda kwagura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside. Yavuze ko uburyo iyi ngoro ingana itatuma yimura abadepite n’abasenateri.

Yagize ati “Iyi nzu ndangamateka ifite igisobanuro igihe iri mu Nteko Ishinga Amategeko, kandi na none uko ingana ntabwo ari nini cyane ku buryo yakwimura abadepite n’abasenateri bari hano, ahubwo ikibazo gihari, ni ikibazo cy’umwanya. Ariko mu gihe kiri imbere tuzaba twabonye amafaranga kugira ngo n’izo ndake zishobore kubakwa, ndetse dushobore no kugaragaza n’uburyo ingabo zagiye zisohoka aha hanytu zijya kurwanya abakora jenoside, nderse no kurokora abicwaga.”

Muri 2018, IKigo cy’Igihugu cyari cyatangaje ko kigiye gukora inyigo igamije kureba kureba imiterere Inteko ikoreramo kugira ngo harebwe niba bikenewe ko hubakwa inshya.

Iki kigo kivuga ko iki gitekerezo kigihari ariko nta kintu kiragaragaza ko ari ngombwa ko inteko yimuka.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Musa Fazil Harelimana avuga ko igihe Inteko izaba yaguwe bizatuma hari ibice bimwe na bimwe bizahabwa ingoro  y’amateka yo guhagarika jenoside.

Ati “Ibibazo byo kubaza abantu bituma haboneka abantu benshi bakurikirana amakomisiyo abaje bakabura aho bajya, turashaka gukemura icyo cyibazo. Icyo gihe nizimukira mu nzu izaba yubatswe ibyo byumba birumvikana y'uko Musée izaguka ibikoreshe. Bizadufasha ibintu byinshi kuko ingaruka za COVID19  zagaragaje ko tugomba gukoresha ikoranabuhanga, kandi inzu tuzubaka izubakwa iryo koranabuhanga ryatekerejwe kurusha iyi ngiyi yubatswe mbere bitaratekerezwa. Tuzashyiramo uburyo buzatuma komisiyo ibasha gukora ikoresheje ikoranabuhanga n'abaturage bashaka gutanga ibitekerezo cyangwa gukurikirana imirimo ya komisiyo bibasha kuborohera.''

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ivuga ko imirimo yo kwagura aho ikorera izatwara amafaranga asaga milyari 3 mu gihe kwagura ibikorwa by’ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside bikeneye bikeneye miliyoni 586. Icyakora ngo umwaka ushinze hari habonetse miliyoni 200. Ibikorwa byo kwagura inteko byari bitengaijwe muri uyu mwaka ariko bikomwa mu nkokora na covid-19 bikaba biteganyijwe umwaka utaha.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League

Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka

Umuryango AGRA wiyemeje gukorana n'u Rwanda mu kongera umusaruro mu buhinzi

Perezida Kagame yakiriye inzandiko zemerera Abambasaderi 11 guhagararira ibihugu

Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha

U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiy

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside m