AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Ubutumwa bw’abayobozi batandukanye bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka30

Yanditswe Apr, 07 2024 11:13 AM | 290,524 Views



Kuri iki Cyumweru tariki 7 Mata, Abanyarwanda n’Isi muri rusange, batangiye iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi batandukanye ku Isi bakaba bakomeje gutanga ubutumwa bugamije kwifatanya na bo.

Bakoresheje imbuga nkoranyambaga zirimo X, batanze ubutumwa bugaragaza ko bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, banashima uko bashoboye kwiyubaka nyuma y’ingoboka bihe bikomeye.

Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU), Ursula von der Leyen, yavuze ko uyu munsi Isi yibuka imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Yagize ati “Turaha agaciro abishwe kandi turashima urugendo rw’u Rwanda ruva mu mwijima rugana ku byiringiro, no kuva mu bubabare rugana ku iterambere. Ni urugero rwiza ku Isi.”

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yagize ati “Nyuma y'imyaka 30, ni gute ntashobora gutungurwa cyane no kubura ubumuntu kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, agahinda nagize ubwo nabonaga abarenga 10,000 bishwe ku munsi umwe gusa, n’ibihumbi 45 bashyinguwe mu mva rusange ahahoze urusengero i Nyamata.”

Uwahoze ari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adams, yagize ati “Nyuma y’imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mboherereje ubu butumwa kuva muri Isiraheli bwuzuye amarangamutima ku nshuti zanjye zose n’imiryango yanjye bari mu Rwanda. Nifatanije namwe mwese mu guha icyubahiro miliyoni imwe y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside, gusa kubera abo bari bo.”

Perezida w'Akanama k'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Charles Michel, mu butumwa yacishije kuri X, yagaragaje Ko ari mu Rwanda ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahatangirijwe igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique akaba n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango ugamije kugarura amahoro muri iki gihugu, Ambasaderi Valentine Rugwabiza, yagize ati “Kuri uyu munsi, Abanyarwanda bose, haba mu gihugu ndetse no mu mahanga, Turibuka, dukomeje kurinda Ubumwe bw'agaciro kandi tugatanga ibyo dufite byose mu gukurikirana urugendo rwacu rwo gukomeza kubaka ubuzima bwacu, igihugu cyacu no kurwanya ikwirakwizwa ry'ingengabitekerezo ya Jenoside muri Afurika.”

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, we yasabye uruhare rwa buri wese mu guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi. Ati "Amahoro abe inkingi y'ahazaza h'abaturage bacu."

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, yavuze ko Isi itazibagirwa abana, abagore n'abagabo barenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi wo gutangiza #Kwibuka30, yagize ati "Ntabwo tuzibagirwa abazize Jenoside ndetse ntitwakwibagirwa umuhate w'abarokotse Jenoside n'ubutwari bwo kubabarira bwabaye urumuri n'icyizere cy'ahazaza."

Kuri uyu munsi kandi ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abeba muri Ethiopia, habereye urugendo rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.


James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya