AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Afurika ikwiye kubyaza umusaruro amasomo yasizwe na COVID-19-Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Yanditswe Dec, 13 2022 16:03 PM | 143,683 Views



Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente aravuga ko Afurika ikwiye kubyaza umusaruro amasomo yasizwe n’icyorezo Covid-19, hagamijwe kubaka inzego zikomeye z’ubuzima no guhangana n’indwara z’ibyorezo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yatangizaga inama ku buzima rusange muri Afurika.

Mu biganiro bigaruka ku buzima rusange muri Afurika byahuje abaturutse mu bihugu bitandukanye by’uyu mugabane, byibanze ku kugaragaza ibibazo biwugarije  mu rwego rw’ubuzima, kugaragaza ibimaze gukorwa ndetse n’ahakenewe kongerwa imbaraga kugira ngo uru rwego rubashe kwitegura guhangana n’indwara ndetse n’ibyorezo byakwibasira Afurika mu gihe kizaza.

Prof. Agnes Binagwaho umuyobozi wa Kaminuza ya Global Health Equity akaba na Co-chair wa CPHIA, avuga ko mu gihe Afurika ikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye, ari ngombwa  gusangira ubunararibonye kugira ngo babashe guhangana n’ibi bibazo.

“Mu gihe duhura n’ibibazo bitandukanye tugomba kwibuka ko dufite n’amahirwe atandukanye imbere yacu, mu gihe dukomeza kuyobora umugabane wacu twese dufatanyije n’umwanya mwiza nk’Abanyafurika kumenya aho dushora imari ndetse tugasangira n’ubunararibonye tukubaka inzego zacu z’ubuzima n’abazikoramo bakaba bafite ubushobozi.”

Umuyobozi w'agateganyo w'ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara n'ibyorezo, Africa CDC, Dr. Ahmed Ogweell Ouma avuga ko buri gihugu cya Afurika kigomba kugira uruhare mu kubaka inzego z’ubuzima zitajegajega. 

“Africa ikeneye ko buri umwe muri twe atanga umusanzu we, kandi burya nta musanzu ujya uba muto, umusanzu w’urubyiruko, uw’abagabo, uw’abagore, uw’abaturage muri rusange ndetse n’abasura ibihugu byacu twese dufite uburyo twabigiramo uruhare kugira ngo dukomeze kubungabunga ubuzima muri Afurika, tugomba kubanza kwiyumvamo icyizere, tukizera ko twakubaka inzego z’ubuzima zitajegajega, tukizera ko twakwishakamo abakozi beza, tukizera ko twakorera ibikenewe mu rwego rw’ubuzima hano ku mugabane wa Afurika, tukizera ko dushobora gukoresha ibyo dufite mu guhangana n’ibibazo duhura nabyo ndetse no kwizera ko bishoboka ko twakubaka ubufatanye burambye, turabishoboye kandi mu gihe tubyizeye nta cyatunanira.”

Ministiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko nubwo icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe urwego rw’ubuzima bitewe n’ibyuho byagaragayemo,  cyabaye imbarutso yo  kugaragaza  amahirwe Africa ifite yabyaza umusaruro haramutse habayeho kubaka inzego z’ubuzima zihamye.

Yagize ati “Mu gihe turimo gusohoka mu ngaruka z’icyorezo, ni ngombwa ko Afurika ibyaza amahirwe ahari umusaruro hubakwa inzego z’ubuzima zihamye, nk’urugero mu  mu Rwanda igihe twabonaga ko habaye ikibazo mu ruhererekane rw’ibicuruzwa kubera icyorezo cya Covid-19, twabonye amahirwe adasanzwe, twabonye ko bimwe mu bikoresho twakuraga mu mahanga nk’ibyakoreshwaga mu kwirinda byashobokaga ko twanabikorera hano mu Rwanda twifashishije ibyo dufite hano mu gihugu, bijyanye n’ibikenewe mu kurwanya iki cyorezo, dukeneye kubaka serivisi z’ubuzima zihamye kandi kuri bose ariko nanone zitanga serivisi z’umwimerere z’ubuzima rero ni ngombwa kumva isano riri hagati y’ubuzima bw’abaturage bacu n’iterambere ry’ubukungu.”

Inama ku buzima rusange muri Afurika yatangiye mu mwaka wa 2021 ariko itangira mu buryo bw’ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ndetse kikaba aricyo cyanabaye imbarutso yo gutangiza ihuriro nk’iri.

Biteganyijwe ko imirimo y’iyi nama izamara iminsi itatu.

Olive Ntete



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya