AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo muri Koreya y'Epfo

Yanditswe Apr, 12 2024 19:12 PM | 227,611 Views



Ibihugu by'u Rwanda na Korea y'Epfo biravuga ko byifuza kwagura ubufatanye mu iterambere ry'imiturire n'ibikorwa remezo. 

Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo Minisitiri w'Ubutaka, ibikorwaremezo n'ubwikorezi wa Korea, Sangwoo Park Lee yagiranaga ibiganiro na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Hamwe n'itsinda ayoboye, Minisitiri w'Ubutaka, ibikorwaremezoi n'Ubwikorezi wa Korea y'Epfo, Sangwoo Park Lee bari i Kigali mu ruzinduko rugamije kwifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abarutsi mu 1994. 

Ni uruzinduko runagamije kwagura ubufatanye mu iterambere ku bihugu byombi cyane cyane mu myubakire n'ibikorwaremezo by'ubwikorezi.

Minisitiri Sangwoo agaragaza ko igihugu cye gifata u Rwanda nk'ikitegererezo mu mikoranire n'ibihugu bya Afurika. 

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, asobanura ko ubunararibonye Korea ifite mu myubakire n'iterambere ry'ibikorwaremezo muri rusange ari mu byo u Rwanda rwiteze kungukira mu bufatanye bw'impande ebyiri.

Ibihugu byombi bisanganywe ubufatanye mu iterambere ry'inzego zinyuranye zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima, ubuhinzi bugezweho n' izindi.


Paschal Buhura 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya