AGEZWEHO

  • Rusizi: Ingo zisaga ibihumbi 3 zimaze imyaka 13 zisaba guhabwa icyuma cyongerera ingufu amashanyarazi – Soma inkuru...
  • Perezida Ruto yatorewe kuyobora Umuryango wa EAC – Soma inkuru...

Mu Rwanda hatangiye kubera imikino ihuza abapolisi bo mu karere - Amafoto

Yanditswe Mar, 21 2023 18:02 PM | 65,331 Views



Kuri uyu wa kabiri mu Rwanda hatangiye ku mugaragaro imkino ihuza abapolisi bo mu karere ka Afurika y’ Iburasirazuba izwi nka EAPCCO (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization) GAMES ku nshuro ya kane. Ni amarushanwa agamije guteza imbere ubufatanye bwa polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n'imyidagaduro.

Iyi mikino ya EAPCCO igamije kandi guteza imbere impano z'abapolisi mu mikino itandukanye no gishimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano w'abaturage mu bihugu bigize uyu muryango.

imikino izakinwa irimo umupira w’amaguru, netball, volleyball, darts, karate, taekwondo, judo, iteramakofe, kurasa n’indi itandukanye.

Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana atangiza iyi mikino yavuze ko usibye gusabana, iyi mikino izungura abapolisi ubumenyi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kurwanya imitwe y’iterabwoba muri aka karere.

Mu mukino wabimburiye indi mu mupira w'amaguru kuri Kigali Pele Stadium, Polisi y'u Rwanda yatsinze ibitego 3-1 polisi y'u Burundi.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko bishyimye kwakira iyi mikino ku nshuro ya kane anasaba abanyarwanda kuzayikurikira ari benshi.

Iyi mikino ya EAPCCO GAMES 2023 ihuje abapolisi bo mu bihugu byose by’umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba usibye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itarabashije kwitabira, hakaba haranatumiwe ibihugu bya Sudani na Ethiopia.

Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe, izasozwa tariki 27 Werurwe 2023.


Shema Ivan



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Ingo zisaga ibihumbi 3 zimaze imyaka 13 zisaba guhabwa icyuma cyongerera

Perezida Ruto yatorewe kuyobora Umuryango wa EAC

Mu myaka 5 u Rwanda ruzihaza ku mbuto- MINAGRI

Amacakubiri nta mwanya afite mu gihugu cyacu- Dr Kalinda

Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya

Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori

MINAGRI yamuritse urubuga ruzafasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n&r

Hafashwe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw