Yanditswe Nov, 30 2024 17:19 PM | 28,193 Views
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iravuga ko mu gihe kitarenze imyaka 5, hari icyizere cy’uko u Rwanda ruzaba rwihagije ku mbuto.
Ibi ngo biraterwa n’uko muri iyi myaka hari gahunda yo gutera ibiti bisaga miliyoni 6.
Umusaza w'imyaka 90 Mbonigena Nikodeme, yavukiye mu Karere ka Huye ariko ubu atuye Ayabaraya mu Murenge wa Masaka Akerere ka Kicukiro, n'ubwo akuze avuga ko imbuto ari ingezi mu buzima bw'umuntu.
Ubu uyu musaza afite ibiti 2 by'imbuto mu rugo rwe, birimo umwembe na Avoka, gusa hirya y'urugo ho ahafite ibiti by'imbuto bisaga 15.
Masaka mu Mujyi wa Kigali, ku kigo cy'amashuri cya Ayabaraya hatewe ibiti 1,000 by'imbuto zirimo, Avoka, imyembe, amaronji n'amapera.
Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye n'inzego zitandukanye ifite intego zo gutera ibiti by'imbuto bisaga miliyoni 6 mu myaka 5 iri imbere.
Umuryango utari uwa Leta, APEFA ni wo uzashyira mu bikorwa iyi gahunda nk'uko umuyobozi ushinzwe Programme muri uyu muryango, Habanabakize Protais yabitangaje.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Bagabe Cyubahiro Mark avuga ko mu gihe kitarenze imyaka 5 hari icyizere cy’uko u Rwanda ruzaba ari igihugu kihagije ku mbuto.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko gahunda yo gutera ibiti by’imbuto izashorwamo miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kwizera John Patrick
Rusizi: Ingo zisaga ibihumbi 3 zimaze imyaka 13 zisaba guhabwa icyuma cyongerera ingufu amashanyaraz ...
4 hours
Soma inkuru
Perezida Ruto yatorewe kuyobora Umuryango wa EAC
Nov 30, 2024
Soma inkuru
Amacakubiri nta mwanya afite mu gihugu cyacu- Dr Kalinda
Nov 30, 2024
Soma inkuru
Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya ya nyuma
Nov 29, 2024
Soma inkuru
Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori
Nov 29, 2024
Soma inkuru
MINAGRI yamuritse urubuga ruzafasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n’ifumbire bibera ...
Nov 29, 2024
Soma inkuru
Hafashwe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw
Nov 29, 2024
Soma inkuru
U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira abaturage
Nov 28, 2024
Soma inkuru