Yanditswe Nov, 30 2024 20:50 PM | 2,442 Views
Ingo zisaga ibihumbi 3 zo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, zimaze imyaka 13 zisaba guhabwa icyuma cyongerera ingufu amashanyarazi kugira ngo babone umuriro uhagije, kuko uwo bikururiye wababanye muke bakaba badafite ubushobozi bwo kuwongera.
Ni abatuye Akagari ka Ruganda bishatsemo miliyoni 12 bikururira umuriro ndetse bawigereza iwabo. Icyo gihe bari bakiri bake none bamaze kurenga ubushobozi bwawo ku buryo batakibasha gucanira icyarimwe ibikoresho by’amashanyarazi birenze bibiri.
Uretse mu ngo z’abaturage, ubuke bw’uyu muriro bukomje kugira ingaruka ku bikorwa by'ubucuruzi ndetse hari bimwe mu bigo by’amashuri bitabasha kwigisha amasomo y’ikoranabuhanga.
Uretse ibyo, n’ugerageje gucana aba afite impungenge ko ibikoresho bye bishobora gushya kugera no ku nzu batuyemo.
Icyifuzo cyabo ni uko ubuyobozi bwabunganira bagahabwa icyuma cyitwa Transfo ifite imbaraga kugira ngo umuriro ushobore no kubateza imbere.
Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Rusizi, Nzayinambaho Tuyizere Jacques avuga ko iki kibazo kizwi ndetse arizeza aba abaturage ko vuba igisubizo kiboneka.
Imiryango 3632 ituye mu Kagari ka Ruganda muri uyu Murenge wa Rwimbogo nibo bafite iki kibazo, gusa hari indi mirenge nka Bugarama abaturage bamaze igihe barakuruye umuriro ariko nanubu batarabona Transfo ngo bashobore gucana.
Icyakora REG igaragaraza ko bitarenze uyu mwaka wa 2024 ingo nshya zisaga ibihumbi 20 mu karere ka Rusizi zizaba zifite amashanyarazi.
IRACYADUKUNDA Ruth Kavutse
Perezida Ruto yatorewe kuyobora Umuryango wa EAC
Nov 30, 2024
Soma inkuru
Mu myaka 5 u Rwanda ruzihaza ku mbuto- MINAGRI
Nov 30, 2024
Soma inkuru
Amacakubiri nta mwanya afite mu gihugu cyacu- Dr Kalinda
Nov 30, 2024
Soma inkuru
Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya ya nyuma
Nov 29, 2024
Soma inkuru
Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori
Nov 29, 2024
Soma inkuru
MINAGRI yamuritse urubuga ruzafasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n’ifumbire bibera ...
Nov 29, 2024
Soma inkuru
Hafashwe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw
Nov 29, 2024
Soma inkuru
U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira abaturage
Nov 28, 2024
Soma inkuru