Yanditswe Nov, 30 2024 19:23 PM | 8,416 Views
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bagaragaje ko kubazwa inshingano ndetse no kubaka ubufatanye buhamye bushyira mu bikorwa amasezerano y'Umuryango, ari bimwe mu byafasha uyu muryango gutera imbere.
Byagarutsweho mu nama yabo isanzwe ya 24 yabereye muri Tanzania.
Perezida Paul Kagame yagze i Arusha muri Tanzania mu masaha ya mbere ya saa sita zo kuri uyu wa Gatandatu.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko irebana no guteza imbere ubucuruzi, iterambere rirambye no kwimakaza amahoro n'umutekano mu mibereho y'abaturage.
Abandi bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama ni Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, Uwa Tanzania Samia Suluhu Hassan, William Ruto wa Kenya, Salva Kiir wa Sudan y’Epfo, Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud ndetse na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yo ntiyigeze yitabira iyi nama.
Iyi nama yabimburiwe n’ibiganiro byabereye mu muhezo byibanze ku kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro yafashwe mu nama iheruka yabaye mu Ugushyingo umwaka ushize.
Ni ibiganiro byanemerejwemo Perezida wa Kenya William Ruto nk'umuyobozi ugiye kuyobora uyu muryango mu gihe cy'umwaka umwe.
Perezida William Ruto yasabye ibihugu binyamuryango kugaragaza ubushake mu gushyira mu bikorwa intego na gahunda z'uyu muryango.
Yagize ati "Dukwiye kwikuriraho imbogamizi ziri hagati muri twe, ibyo ninabyo bizatwemerera guhahirana hagati mu karere, ibyo ni ibizagirwamo uruhare no gukuraho imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo. Ibyo byose ni ibishobora gutuma tugira Akarere gakungahaye mu bukungu kandi gafunguye ku isoko ry'umurimo no kuwuhanga."
Muri iyi nama ya 24 isanzwe y'abakuru b'ibihugu bigize uyu muryango, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel wavuze mu izina rya Perezida Paul Kagam, yagaragaje zimwe mu mbogamizi zikibangamiye uyu muryango zirimo n'umutekano muke.
Yavuze ko ibihugu bidakwiye kwihunza inshingano, ahubwo ko bikwiye gushyira hamwe mu kubishakira umuti.
"Kugeza ubu nta mpamvu zifatika twabonye zatumye ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ibi ubwabyo bidindiza ubufatanye kandi no kwitarutsa inshingano ntibizakemura ibibazo byacu ahubwo bizarushaho guteza umutekano muke. U Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro n'umutekano mu Karere."
Guhuza inzira z'ibiganiro bya Nairobi na Luanda ni kimwe mu byo abakuru b'ibihugu bemeje ndetse hagashyiramo ingufu mu gushaka umuti ku kibazo cy'umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Adams Kwizera
Rusizi: Ingo zisaga ibihumbi 3 zimaze imyaka 13 zisaba guhabwa icyuma cyongerera ingufu amashanyaraz ...
4 hours
Soma inkuru
Mu myaka 5 u Rwanda ruzihaza ku mbuto- MINAGRI
Nov 30, 2024
Soma inkuru
Amacakubiri nta mwanya afite mu gihugu cyacu- Dr Kalinda
Nov 30, 2024
Soma inkuru
Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya ya nyuma
Nov 29, 2024
Soma inkuru
Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori
Nov 29, 2024
Soma inkuru
MINAGRI yamuritse urubuga ruzafasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n’ifumbire bibera ...
Nov 29, 2024
Soma inkuru
Hafashwe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw
Nov 29, 2024
Soma inkuru
U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira abaturage
Nov 28, 2024
Soma inkuru