AGEZWEHO

  • Rusizi: Ingo zisaga ibihumbi 3 zimaze imyaka 13 zisaba guhabwa icyuma cyongerera ingufu amashanyarazi – Soma inkuru...
  • Perezida Ruto yatorewe kuyobora Umuryango wa EAC – Soma inkuru...

Amacakubiri nta mwanya afite mu gihugu cyacu- Dr Kalinda

Yanditswe Nov, 30 2024 16:41 PM | 36,386 Views



Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier yasabye Abanyarwanda kwirinda ibikorwa byose bifite aho bihuriye n'ingengabitekerezo ya Jenoside no kwibona mu ndorerwamo z'amoko.

Ibi yabitangarije i Musanze mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi k'Ugushyingo aho Abasenateri 5 bifatanyije n'abaturage gutera ibiti 8000 bivangwa n'imyaka.

Perezida wa Sena wifatanyije n’Abanya-Musanze mu muganda usoza ukwezi k'Ugushyingo ahatewe ibiti bigera ku 8000, avuga ko yishimira iterambere rigaragara by’umwihariko mu Karere ka Musanze. 

Ku ngingo y’ubumwe bw’Abanyarwanda ashingiye ku ngero z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze iminsi bicwa abandi bagahohoterwa, Dr Kalinda yashimangiye ko igihugu kirimo amacakubiri kidatera imbere aboneraho gusaba Abanyarwanda kwirinda ibintu byose bishobora kubacamo ibice.

Yagize ati "Tugomba gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba ituruka hose. Amacakubiri nta mwanya afite mu gihugu cyacu kuko igihugu kirimo amacakubiri nta n’iterambere rishoboka na gato"

Mu bitekerezo n’ibibazo byatanzwe n’abaturage bagaragarije Perezida wa Sena ko basonzeye kwegerezwa ibikorwaremezo by’imihanda, amashanyarazi n’amazi bigakwira hose kandi ikibazo cy’ubucucike mu mashuri kigakemurwa burundu. 

Abaturage bavuga ko barajwe ishinga n’ibibateza imbere naho ibyo by’amacakubiri basaba abo birangwaho guca ukubiri nabyo.

Ashimangira isano muzi y’Abanyarwanda, Perezida wa Sena yibukije Abanyamusanze ko NdI Umunyarwanda ariyo basabwa kubakiraho ubumwe bwabo bakubaka u Rwanda bafatanyije.

Mu bundi butumwa abaturage basabwe kurwanya amakimbirane hagati y'abashakanye ijisho ry'umuturanyi rikigaragaza, kandi hakarwanywa imirire mibi n'igwingira ry'abana rikomeje kuvugwa mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’isuku ikimikwa hose.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Ingo zisaga ibihumbi 3 zimaze imyaka 13 zisaba guhabwa icyuma cyongerera

Perezida Ruto yatorewe kuyobora Umuryango wa EAC

Mu myaka 5 u Rwanda ruzihaza ku mbuto- MINAGRI

Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya

Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori

MINAGRI yamuritse urubuga ruzafasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n&r

Hafashwe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw

U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira ab