AGEZWEHO

  • Rusizi: Abayobozi bashya b'Akarere basabwe kwita cyane ku bibazo by'abaturage – Soma inkuru...
  • Umuyobozi wa Polisi ya Gambia yatangiye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda (Amafoto) – Soma inkuru...

Nigeria: Abarenga 50 baguye mu mpanuka y'ubwato

Yanditswe Dec, 02 2024 10:34 AM | 5,167 Views



Abantu 54 baguye mu mpanuka y'ubwato yabereye mu mugezi wa Niger mu gihugu cya Nigeria, bukaba bwari butwaye abarenga 200.

Inzego z'ubuyobozi muri iki gihugu zatangaje ko imibiri 24 yamaze kurohorwa, mu gihe bandi bagikomeje kuburirwa irengero.

BBC iravuga ko ubu bwato bwavaga muri Leta ya Kogi hagati muri Nigeria, abari baburimo bari berekeje kurema isoko riherereye muri Leta ya Niger.

Kugeza ubu ntihatangazwa icyateje iyi mpanuka, gusa amakuru avuga ko abenshi mu bari ubu bwato batari bambaye imyambaro ibarinda kurohama.

Iyi ni inshuro ya gatatu ubwato butwara abagenzi burohamye muri iki gihugu, mu gihe kitarenze iminsi 60.

Mu kwezi gushize gusa, ubwato bwari butwaye abagenzi 300 bwarohamye mu mugezi wa Niger, abarenga 200 bahasiga ubuzima.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Abayobozi bashya b'Akarere basabwe kwita cyane ku bibazo by'ab

Rusizi: Itorero Angilikani ryasabwe gufatanya n'abandi bayoborana mu guhash

Rubavu: Hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA

Rusizi: Ingo zisaga ibihumbi 3 zimaze imyaka 13 zisaba guhabwa icyuma cyongerera

Perezida Ruto yatorewe kuyobora Umuryango wa EAC

Mu myaka 5 u Rwanda ruzihaza ku mbuto- MINAGRI

Amacakubiri nta mwanya afite mu gihugu cyacu- Dr Kalinda

Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya