AGEZWEHO

  • Icyo abasesenguzi bavuga ku mpamvu u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy’ibigo n’imishinga ya Afurika – Soma inkuru...
  • Rusizi: Itorero Angilikani ryasabwe gufatanya n'abandi bayoborana mu guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Rubavu: Hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA

Yanditswe Dec, 01 2024 20:45 PM | 4,811 Views



Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo ku rwanya SIDA, urubyiruko by'umwihariko uruturiye imipaka, rwasabye ko hongerwa ubukanguramba bwigisha ububi bwa virusi itera SIDA, kuko byarinda ubuzima bwa rumwe murirwo rwishoye mu busambanyi bwambukiranya imipaka.

Rubavu nk'Umujyi w'Ubukerarugendo ariko unazwiho ubushabitsi nyambukiranyamupaka, bituma ugaragaramo ubusambanyi ahanini bwishorwamo n'abakiri bato

AFAZARI J. w'imyaka 25, akaka afite virusi itera SIDA, we na bagenzi be bavuga ko akato n’ihezwa bakorewe byabahungabanyije, ariko aho bamariye kwiyakira, biyemeje gutanga umusanzu wabo baba intumwa kuri bagenzi babo mu kwirinda iki cyorezo.

Mu Rwanda, Abantu 9 ku munsi bandura virusi itera SIDA naho abantu 7 ku munsi irabahitana. Iyi mibare, Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko yagabanutse, kuko mu myaka itambutse abantu 20 ari bo bahitanwaga n'iyi Virusi ku munsi.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko ubwandu bushya bugaragara buri mu rubyiruko ruri munsi y’imyaka 25 y’amavuko, bityo inyigisho z'ubukangurambaga zitangwa zikwiye kurwibandaho hifashishijwe uburyo bwo gusakaza amakuru uru rubyiruko rukoresha.

Kugeza ubu, mu Rwanda abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA bitabwaho mu buryo buhoraho bahabwa imiti ku buntu, ni ibihumbi 230.


Fredy RUTERANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rusizi: Itorero Angilikani ryasabwe gufatanya n'abandi bayoborana mu guhash

Rusizi: Ingo zisaga ibihumbi 3 zimaze imyaka 13 zisaba guhabwa icyuma cyongerera

Perezida Ruto yatorewe kuyobora Umuryango wa EAC

Mu myaka 5 u Rwanda ruzihaza ku mbuto- MINAGRI

Amacakubiri nta mwanya afite mu gihugu cyacu- Dr Kalinda

Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya

Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori

MINAGRI yamuritse urubuga ruzafasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n&r