AGEZWEHO

  • Umuyobozi wa Polisi ya Gambia yatangiye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda (Amafoto) – Soma inkuru...
  • Nigeria: Abarenga 50 baguye mu mpanuka y'ubwato – Soma inkuru...

Icyo abasesenguzi bavuga ku mpamvu u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy’ibigo n’imishinga ya Afurika

Yanditswe Dec, 02 2024 09:31 AM | 5,236 Views



Abasesenguzi n'impuguke zinyuranye basanga imiyoborere myiza n'umutekano biri mu gihugu, ari bimwe mu bireshya abafata ibyemezo gushyira icyicaro cy'ibigo Nyafurika hano mu Rwanda ndetse ngo mu myaka iri imbere ibi bigo bizakomeza kugira u Rwanda igicumbi cyabyo.

Kimwe mu bigo Nyafurika bimaze gushyira icyicaro mu Rwanda ni icy'icyitegerezo mu bijyanye no gukonjesha imiti, inkingo n'ibiribwa-Africa Centre of Excellence for sustainable cooling and cold chain / ACES. Cyubatswe ku nkunga y'u Bwongereza bwatanze miriyari 25 Frw naho leta y'u Rwanda itanga hegitari 200 z'ubutaka.

Ushinzwe iby'ihindagurika ry'ikirere mu ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ibidukikije, UNEP, Ruth Zugman, avuga ko iki kigo ari igisubizo kuri Afurika.

Hashize igihe gito na none mu Rwanda hatangijwe ikigo Nyafurika cy'imiyoborere, Africa School of Governance. 

Umuyobozi wayo, Prof. Kingsley Chiedu Moghalu avuga ko iki kigo gifite icyerekezo cya Afurika y'amahoro n'iterambere.

Mu Rwanda kandi niho hashyizwe icyicaro gikuru cy'ikigo Nyafurika gishinzwe imiti - African Medicines Agency.

Minisitiri w'Intebe wa Barbados, Mia Mottley avuga ko iki kigo ari igisubizo cy'imiti no ku baturage bo mu gihugu cye.

Impuguke mu by'umurimo n'abakozi, Jean Mukunzi avuga ko u Rwanda ruri mu bihe nk'ibya Ethiopia na Kenya ubwo imiryango mpuzamahanga n'ibigo Nyafurika byahashyiraga ibyicaro bikuru bitewe n'amahoro n'umutekano wari uhari mu myaka yashize. 

Avuga ko inyungu za mbere ibi bizana ari ugutanga akazi ku baturage no kumenyekana kw'igihugu.

Ni ibigo biza byiyongera ku bindi birimo Ubunyamabanga Bukuru bwa Smart Africa ndetse n'ibigo by'amashuri n'iby'ubuvuzi biri ku rwego rwa Afurika ndetse n'ibiri ku rwego mpuzamahanga.

Kwizera Bosco



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nigeria: Abarenga 50 baguye mu mpanuka y'ubwato

Rusizi: Itorero Angilikani ryasabwe gufatanya n'abandi bayoborana mu guhash

Rubavu: Hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA

Rusizi: Ingo zisaga ibihumbi 3 zimaze imyaka 13 zisaba guhabwa icyuma cyongerera

Perezida Ruto yatorewe kuyobora Umuryango wa EAC

Mu myaka 5 u Rwanda ruzihaza ku mbuto- MINAGRI

Amacakubiri nta mwanya afite mu gihugu cyacu- Dr Kalinda

Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya