AGEZWEHO

  • Umuyobozi wa Polisi ya Gambia yatangiye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda (Amafoto) – Soma inkuru...
  • Nigeria: Abarenga 50 baguye mu mpanuka y'ubwato – Soma inkuru...

Rusizi: Itorero Angilikani ryasabwe gufatanya n'abandi bayoborana mu guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe Dec, 02 2024 08:20 AM | 7,134 Views



Abayobozi b'amadini n'amatorero barasabwa gufatanya n’inzego z’ubuyobozi, mu gukemura bimwe mu bikibangamiye umuryango Nyarwanda n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara mu bice bitandukanye by'Igihugu.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w'Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice ubwo yifatanyaga n’Abakiristu b’Itorero Angilikani Diocese ya Cyangugu, mu muhango wo kwimika Umwepiskopi mushya Rev Muhutu Nathan.

Ikigo Nderabuzima cya Mont Cyangugu n’ishuri rya ST Mathews ni bimwe mu bikorwaremezo byubatswe n’Itorero Anglican Diocese ya Cyangugu. 

Bishimwa n’ababigana dore ko babibona nk’ibikorwa by’urukundo byubatswe n’iri torero rirenze ku kwigisha ijambo ry’Imana.

Rev Francis Karemera wasimbuwe yari amaze imyaka itanu ari Umwepiskopi w'Itorero Angilikani Diyoseze ya Cyangugu, ku myaka 65 y'amavuko yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu migabo n’imigambi ya Rev Muhutu azanye, harimo no gukomeza uyu mujyo wo kureba cyane ku mibereho rusange y’abaturage.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice ashingiye ku bitagenda neza bimaze iminsi bivugwa mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yamusabye gufatanya n’abandi bayoborana mu guhangana n’ibyakwangiza umuryango Nyarwanda birimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside ivugwa muri tumwe mu Turere tuyigize.

Itorero Angilikani mu Rwanda rifite Amadiyosezi 13 arimo n’iyi ya Cyangugu, kuri ubu ifite amaparowasi 46 abarizwamo Abakristu basaga ibihumbi 20 mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Mu bikorwaremezo iyi diyosezi ifite harimo ibigo nderabuzima, amashuri ndetse n’inzu zicumbikira abashyitsi.


Pascal NSHIMIYIMANA 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nigeria: Abarenga 50 baguye mu mpanuka y'ubwato

Rubavu: Hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA

Rusizi: Ingo zisaga ibihumbi 3 zimaze imyaka 13 zisaba guhabwa icyuma cyongerera

Perezida Ruto yatorewe kuyobora Umuryango wa EAC

Mu myaka 5 u Rwanda ruzihaza ku mbuto- MINAGRI

Amacakubiri nta mwanya afite mu gihugu cyacu- Dr Kalinda

Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya

Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori