Yanditswe Dec, 02 2024 12:57 PM | 3,460 Views
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu Karere ka Rusizi, ahabereye umuhango w'ihererekanya bubasha hagati y'abayobozi baherutse kwegura mu nshingano aribo Dr Kibiriga Anicet wari umuyobozi w'Akarere, usimbuwe by'agateganyo na Habimana Alfred wari usanzwe ari umuyobozi wungirije w'aka Karere ushinzwe ubukungu.
Mu bandi kandi Anne Marie Dukuzumuremyi wari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage asimbuwe by'agateganyo, Uwimana Monique wari Umunyamabanga w'Inama Njyana y'`Akarere ka Rusizi.
Guverineri Ntibitura Jean Bosco yagize ati "Abakiriye inshingano bazakomereza ku byo abandi bagezeho byiza ndetse hari ibyo bakoze barabirangiza, ariko hari n'ibyo bari baratangiye bigomba kurangizwa n'aba babakoreye mu ngata, kugira ngo ibi bigerweho ni uko iyi kipe nshya igiyeho igomba gukorera hamwe bakanoza imikorere n'imikoranire kuko ibyo iyo byapfuye na serivisi ntizitangwa neza."
Yibukije abayobozi ko ugize ikibazo mu nshingano ze akwiye kujya yihutira kubwira bagenzi be hakire kare, kugira ngo bamenye ko mu kuzuza inshingano habayemo imbogamizi.
James Habimana
Nigeria: Abarenga 50 baguye mu mpanuka y'ubwato
Dec 02, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Itorero Angilikani ryasabwe gufatanya n'abandi bayoborana mu guhashya ingengabitekerezo ...
Dec 02, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA
Dec 01, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Ingo zisaga ibihumbi 3 zimaze imyaka 13 zisaba guhabwa icyuma cyongerera ingufu amashanyaraz ...
Nov 30, 2024
Soma inkuru
Perezida Ruto yatorewe kuyobora Umuryango wa EAC
Nov 30, 2024
Soma inkuru
Mu myaka 5 u Rwanda ruzihaza ku mbuto- MINAGRI
Nov 30, 2024
Soma inkuru
Amacakubiri nta mwanya afite mu gihugu cyacu- Dr Kalinda
Nov 30, 2024
Soma inkuru
Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya ya nyuma
Nov 29, 2024
Soma inkuru