AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Ntukabe ahantu hapfundikira inzozi zawe- Impanuro za Tonzi ku bahanzikazi

Yanditswe Mar, 07 2024 16:41 PM | 192,928 Views



Umuhanzikazi Uwitonze Clémentine 'Tonzi' yasabye abahanzikazi bagenzi be kutemera gukorera ahantu hatuma batsikamirwa ndetse bagakomwa mu nkokora mu rugendo rugana ku ntego zabo.

Yabigarutseho mu Kiganiro #Amahumbezi cyanyuze kuri Radio Rwanda ku wa Gatatu.

Tonzi umaze imyaka igera kuri 30 akora umuziki, aritegura gukora igitaramo gikomeye, anazamurikiramo album ya cyenda yise “Respect’’, giteganyijwe kuba ku wa 31 Werurwe 2024.

Yavuze ko hari hashize nk’imyaka umunani adakora ibitaramo byagutse ariko ubu abakunzi be bashinje bahishiwe.

Tonzi yagarutse ku buto bwe, avuga uko kuri ubu ashimishwa no kuba yarakurikiye umuziki.

Ati “Nari muto ariko kuba narakurikiye inzozi zanjye biri mu bintu binshimisha.’’

Yagaragaje ko mu mbogamizi yahurazaga na zo harimo gukorana n’abantu badakora umuziki bihoraho.

Ati “Hari abantu bahamagawe ari abaririmbyi, hari n’ababikora kuko babikunda. Kuba uririmbana n’abo bantu biviriye kudoda n’ahandi biravuna. Hari igihe ushaka gukora ibyawe ntibabyumve.’’

Yavuze ko hari ibisaba gutaha amajoro ariko bamwe bakabifata nabi ko birimo uburara ariko ubu bigenda bisobanuka.

Ati “Utari umuntu ufite umutima ukomeye wavamo. Biravuna, bisaba kwitanga, bisaba ikiguzi.’’


Tonzi avuga ko abakunda umuziki badakwiye gucika intege bataragera ku ntego yabo.

Ati “Album yanjye ya mbere nayikoze imyaka ine irabura. Natangiye ku busa. Hari abakobwa benshi batabasha kwihanganira ibyo bintu. Ntukabe ahantu hapfundikira inzozi zawe.’’

Album ya Tonzi yise “Respect” ikubiyemo ubutumwa bwe bugamije guha Imana icyubahiro ku bw’imirimo yayo. Ikubiyeho indirimbo 15 yanditse mu bihe bitandukanye.

Igitaramo azayimurikiramo avuga ko kigamije kugaragaza uko umugore yakora umuziki n’ubundi bushabitsi muri iki gihe Isi iri ku muvuduko w’ikoranabuhanga.

Kwinjira mu gitaramo cya Tonzi ni ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 25 Frw muri VIP n’ibihumbi 50 Frw muri VVIP ku bari kugura amatike mbere mu gihe abazagurira amatike ku muryango bazishyura ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 100 Frw.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza