AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame ari muri Barbados mu ruzinduko rw'akazi

Yanditswe Apr, 16 2022 11:21 AM | 37,133 Views



Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Barbados mu ruzinduko rw'akazi. Ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Grantley Adams yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'iki gihugu, Jerome Xavier Walcott.  

Uruzinduko rwa Perezida Kagame, kuri uyu wa Gatandatu, ruratangira agirana ibiganiro na Perezida wa Barbados, Dame Sandra Prunella Mason mbere yuko agirana ibiganiro bibera mu muhezo na Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu Mia Amor Mottley.

Muri uru ruzinduko kandi, Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe Mottley barahura n'ibyamamare mu mukino wa Cricket bakanyujijeho barimo Sir Wes Hall, Sir Gary Sobers n'abandi.

Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda na Minisitiri w'Intebe wa Barbados baragirana kandi ikiganiro n'abanyamakuru kivuga ku birimo gukorwa ngo hakomeze hashimangirwe umubano w'u Rwanda na Barbados.

Biteganyijwe kandi ko Minisitiri w'Intebe Mottley na Minisitiri w'Intebe wungirije Santia Bradshaw baza kwakira ku meza Perezida Kagame ku ifunguro ryo ku manywa.

Aba banyacyubahiro baraza gutera ibiti mu busitani buzwi nka National Botanical Gardens. Bakaza no kuhavugira ijambo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama