Yanditswe Apr, 17 2024 11:07 AM | 140,490 Views
Umuyobozi w'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire,RHA, Alphonse Rukaburandekwe, yaburiye abaturage bakoresha amakaro asanzwe akoreshwa mu kubaka ubwogero [douches], bakayashyira ku bikuta by’inzu zirimo iz’ubucuruzi ko bifite ingaruka zikomeye.
Hashize iminsi RHA ishyize hanze ibaruwa isaba uturere twose guhagarika kubakisha amakaro yagenewe gukoreshwa mu bwogero ku nkuta z’inzu, kuko kuyubakisha bihindura imiterere y’inyubako bikaba binasebetse haba ku Banyarwanda no ku bashyitsi basura Igihugu.
Ni amakaro yari amaze iminsi agaragara ku nyubako zitandukanye cyane cyane iz’ubucuruzi ziri muri santeri.
Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu Gatatu, Rukaburandekwe, yavuze ko batigeze babwira abaturage ngo basenye inyubako ahubwo bababuriye.
Ati “Ntabwo itangazo RHA yatanze ribwira umuturage ngo akureho amakaro, itangazo ryatanzwe ni mu rwego rwo kuyobora cyangwa kugira inama inzego dufatanya, zaba iz’ibanze n’abaturage, uburyo bukwiye bwo kubaka cyane cyane mu kubaka inkuta cyangwa kurangiza inyubako.”
Yakomeje agira ati “Ni na cyo ngira ngo mpumurize umuturage, wibazaga ngo niba batubwiye gukuraho biragenda bite? Ntabwo tubwira abaturage ngo bakureho, basenye, ntabwo ari cyo tugamije.”
Rukaburandekwe yavuze ko icyo kibazo cyagaragaye, ari na yo mpamvu abantu bagirwa inama zo kudakoresha amakaro adakwiye kuko burya buri makaro aba afite icyo yagenewe gukoreshwa n’aho yagenewe gukoreshwa binajyana n’uko aba yarakozwe.
Ati “Turagira inama ko abantu batakomeza kubaka batakomeza kubaka bakoresheje ayo makaro adakwiye. Amakaro ni kimwe mu bikoresho by’ubwubatsi bikoreshwa ariko afite aho akoreshwa n’aho adakoreshwa.”
RHA igira inama ko abashaka gukoresha amakaro ku nkuta bakoresha ayabugenewe ya “Façade Tile”, abatayashoboye bagakoresha amarangi asanzwe.
Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungeng ...
Apr 29, 2024
Soma inkuru
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru