Yanditswe Mar, 16 2021 11:40 AM | 88,751 Views
Ku
munsi wa mbere wo gusubukura ingendo hagati y’uturere n’intara, abategera
imodoka muri gare ya Rusizi bari bake cyane kandi n’amagence menshi atwara abantu
muri rusange nta modoka yari afite i Rusizi. Ubuyobozi bwa gare ya Rusizi buvuga
ko buri kuvugana na ba nyiri amagence ngo baze bakomeze imirimo kubera ko
imodoka zose bari barazitwaye I Kigali.
Kimwe mu bintu byari bihenze ni ukuva cyangwa kuza i Rusizi muri iyi minsi ingendo hagati y’uturere n’intara zari zibujijwe.
Nyuma y’uko inama y’abaministri y’ejo hashize yemeje ko ingendo zemewe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri muri gare ya Rusizi abatega imodoka bari bake cyane bigaragara. Kugeza ubwo twahavaga ahagana saa tatu, ibigo bitwara abagenzi muri rusange bitatu gusa ni byo byari byafunguye imiryango, na byo byari bimaze kurekura imodoka ebyiri zonyine zigiye hirya no hino mu tundi turere. Abagenzi bari bazindutse bishimiye icyemezo cyo gufungura ingendo.
Ibiro by’ibigo birenga 6 bitwara abagenzi muri gare ya Rusizi birafunze! Ndetse ibigo nka Volcano, Capital na Ritco nta modoka zabyo ziri i Rusizi. Hejuru y’ibi kandi, kugeza ubwo twavaga muri iyi gare nta modoka n’imwe iturutse Ii Kigali cyangwa i Huye itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yari yakandagira muri gare ya Rusiz.
Muri gare ya Rusizi imodoka nkeya zari zihari byasabye ko zikorerwa indi mirimo ya tekinike kugira ngo zibashe kugenda. Ngo zari zarakwamye kubera kumara igihe kirekire zidakora. Ibyatsi byameze hirya no hino muri gare kubera kumara iminsi idakoreshwa. Ibiciro ntibyahindutse. Byibuze ngo nka nyuma y’iminsi 2 ni bwo ibintu bizaba byasubiye mu buryo muri iyi gare.
Aphrodis MUHIRE
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
4 hours
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru