Yanditswe Jul, 20 2022 19:26 PM | 40,733 Views
Ubuyobozi bw'ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti, Rwanda FDA buvuga
ko kuba u Rwanda rwaratoranijwe kugira ngo rugire icyicaro cy'ikigo nyafurika
cy'imiti, African Medecines Agency byatewe n'impamvu zinyuranye zirimo
ubuyobozi bwiza igihugu gifite, imiyoborere myiza ndetse n'umutekano.
Mu bihugu 13 byari byagaragaje ko byifuza kwakira icyicaro cy'ikigo AMA, ibihugu 8 gusa nibyo byatanze ibisabwa byose maze nyuma u Rwanda rutoranywa nk'igihugu cyahize ibindi kigomba kwakira icyo cyicaro.
Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA, Dr.Emile Bienvenu avuga ko ari iby'agaciro gakomeye kuba u Rwanda rugiye kuba icyicaro cy'ikigo cy'Umuryango w'Afurika yunze ubumwe.
Dr.Emile avuga kandi ko kuza mu Rwanda kwa AMA kubaye mu
gihe Leta y'u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kugeza ku baturage imiti
yujuje ubuziranenge.
Twababwira ko ikigo AMA ari icya 2 umugabane w'Afurika
ufite nyuma y'ikigo Africa CDC gifite mu nshingano gukurikirana indwara, u
Rwanda rukaba rwaramaze gutegura ibisabwa byose birebana no gutangira kukorera
mu Rwanda kw'ikigo AMA.
Ibi bigo byombi bikaba bizagira uruhare rukomeye mu kubungabunga ubuzima bw'abatuye umugabane w'Afuirika.
Gicumbi: FPR Inkotanyi yihaganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka
Nov 27, 2024
Soma inkuru
APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League
Nov 27, 2024
Soma inkuru
Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka
Nov 27, 2024
Soma inkuru
Umuryango AGRA wiyemeje gukorana n'u Rwanda mu kongera umusaruro mu buhinzi
Nov 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye inzandiko zemerera Abambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Nov 27, 2024
Soma inkuru
Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha
Nov 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava muri Afurika
Nov 26, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere
Nov 26, 2024
Soma inkuru