AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Tuzemera batunenge ko hari ibyo tutavuze aho kuvuga ibyicisha- Cléophas Barore

Yanditswe Apr, 12 2024 19:58 PM | 264,822 Views



Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, Cléophas Barore yijeje ko itangazamakuru rya none rizakomeza guharanira kurwanya ikibi aho kiva kikagera. 

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 12 Mata 2024, mu gikorwa cyo kwibuka Abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Cyicaro cya RBA.

Barore yavuze ko kuba abayobozi mu nzego zitandukanye n'abanyamakuru ndetse n'abahagarariye imiryango y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriye muri iki gikorwa, ari umukoro wo gusubiza amaso inyuma.

Ati “Bari abagabo, bahagaze neza barabizira.”

Yagaragaje ko n'ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare n'itangazamakuru ariko hari abitandukanyije n'ikibi.

Ati "Ikibi rero nticyenda gushira ariko umuntu ashobora kudakora ikibi kandi ikibi gihari n'abakora ikibi bahari."

Barore yakomeje yibanda ku banyamakuru baziririzaga ikibi, avuga ko aribyo bikwiye kuranga Abanyamakur ba none.

Yavuze ko Abanyamakuru bahozeho bishwe urw'agashinyaguro na mbere ya Jenoside ari ko kuko byari akazi kabo bakabikora ari amabura kindi.

Ati "Babanje gupfa bahagaze, kwicwa bahagaze, gutotezwa. Ni mutekereze nk'umunyamakuru wagiye gufata iriya disikuru ya Mugesera, kandi agomba kuyizana kuko ari akazi. Ni mutekereze uwagomba kuyitambutsa kandi atemeranywa nayo kandi ivuga ngo ni mwebwe tuzica.”

Barore yavuze ko itangazamakuru rya none rizaharanira ukuri kandi rizaharanira kurwanya ikibi cyose aho kiva kikagera.

Ati “Imyaka 30, hari uko muzi itangazamakuru. Ni urugamba rukomeje ariko rurimo abagabo mu buryo bw’ubutwari no kwitwararika. Tuzemera batunenge ko hari ibyo tutavuze, aho kuvuga ubusa cyangwa aho kuvuga ibyicisha.’’

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagaragaje ko n'ubwo hari ibitangazamakuru byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibindi byahagaze gitwari bikarwanya ivangura. 

Yagize ati "Kwibuka Abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntibisigana no gutekereza ku ruhare itangazamakuru ryagize mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y'ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi."

Minisitiri Musabyimana yavuze ko hari abanyamakuru baharaniye ukuri kandi bari babizi neza ko bashobora kubizira. 

 Ati "Tuziko ubu butwari bugira bake, ubutwari butuma bamwe muri bo bicwa kubera kuvuga ukuri."

Yavuze ko mu myaka 30 ishize, itangazamakuru ryagize uruhare rugaragara mu kongera kubaka Igihugu cyari cyarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya