Yanditswe Aug, 02 2019 13:52 PM | 9,171 Views
Leta y'u Rwanda yashimangiye ko
imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo irimo gukora
nk'ibisanzwe, ariko iburira Abanyarwanda kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa
muri icyo gihugu nyuma y'uko mu mujyi wa Goma hagaragaye umuntu wa gatatu ufite
iki cyorezo.
Byatangarijwe mu kiganiro Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane zifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bahaye itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko guverinoma z’ibihugu byombi zaganiriye kuri iki kibazo.
Ministeri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko gushishikariza Abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse no kongera ubwirinzi ari ingamba zigomba gushyirwamo imbaraga mu gukumira ko iki cyorezo cya Ebola cyagera mu Rwanda.
Uhagarariye OMS mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga, ashimangira ihame ry'iri shami ko atari ngombwa namba gufunga imipaka y’ibihugu kubera ikibazo cya Ebola.
Kuri iyi tariki ya mbere Kanama, umwaka uruzuye icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri RDC mu ntara ya Kivu ya ruguru na Ituli. Kuri ubu iki cyorezo kiravugwa mu mujyi wa Goma ahamaze kugaragara umuntu wa 3 wanduye Ebola. Inzego z’ubuzima aho muri RDC, zivuga ko uwo muntu wa gatatu ari umwana w’umukobwa w’umwaka 1, kuri ubu uri kuvurirwa mu kigo cyita ku barwayi ba Ebola mu mujyi wa Goma.
Kugeza ubu aho muri RDC iki cyorezo kimaze guhitana abantu bagera ku 1823.
Eugene UWIMANA
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
17 minutes
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru