AGEZWEHO

  • Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023 – Soma inkuru...
  • Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda rwashimangiye ko imipaka iruhuza na DRC ifunguye nk’ibisanzwe

Yanditswe Aug, 02 2019 13:52 PM | 9,171 Views



Leta y'u Rwanda yashimangiye ko imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo irimo gukora nk'ibisanzwe, ariko iburira Abanyarwanda kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa muri icyo gihugu nyuma y'uko mu mujyi wa Goma hagaragaye umuntu wa gatatu ufite iki cyorezo.

Byatangarijwe mu kiganiro Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane zifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bahaye itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko guverinoma z’ibihugu byombi zaganiriye kuri iki kibazo.


Ministeri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko gushishikariza Abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse no kongera ubwirinzi ari ingamba zigomba gushyirwamo imbaraga mu gukumira ko iki cyorezo cya Ebola cyagera mu Rwanda.

Uhagarariye OMS mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga, ashimangira ihame ry'iri shami ko atari ngombwa namba gufunga imipaka y’ibihugu kubera ikibazo cya Ebola.

Kuri iyi tariki ya mbere Kanama, umwaka uruzuye icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri RDC mu ntara ya Kivu ya ruguru na Ituli. Kuri ubu iki cyorezo kiravugwa mu mujyi wa Goma ahamaze kugaragara umuntu wa 3 wanduye Ebola. Inzego z’ubuzima aho muri RDC, zivuga ko uwo muntu wa gatatu ari umwana w’umukobwa  w’umwaka 1, kuri ubu uri kuvurirwa mu kigo cyita ku barwayi ba Ebola mu mujyi wa Goma.

Kugeza ubu aho muri RDC iki cyorezo kimaze guhitana abantu bagera ku 1823.

Eugene UWIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza