AGEZWEHO

  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali mu ngamba zo guhashya ruswa – Soma inkuru...

Umugaba Wungirije w’Ingabo za Uganda yapfuye bitunguranye

Yanditswe Apr, 01 2024 11:39 AM | 111,924 Views



Umugaba Wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira mu Kirere, Brigadier General Stephen Kiggundu, yitabye Imana ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 31 Werurwe 2024, aguye mu bwogero.

Inkuru y’urupfu rwa Brigadier General Stephen Kiggundu yemejwe n’Ibiro by’Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brigadier General Felix Kulayigye, binyuze mu itangazo ryagenewe itangazamakuru.

Rikomeza riti “Brigadier General Stephen Kiggundu yiriwe ameze neza kugeza ku mugoroba yitabiyeho Imana mu bwogero iwe mu rugo.”

Brigadier General Felix Kulayigye yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, Ingabo zirwanira mu Kirere n’Igisirikare cyose za Uganda.

Yavuze ko kandi ababajwe n'uko Nyakwigendera, Brigadier General Stephen Kiggundu, yagiye kare.

Ati “Igisirikare cya Uganda, UPDF n’Ingabo zirwanira mu Kirere za Uganda tuzakumbura Brigadier General Kigundu cyane ko muri iki gihe imikorere ye yari ikenewe kugira ngo dukomeze gushimangira ubushobozi bw’Ingabo zacu zirwanira mu kirere".

Nyakwigendera Stephen Kiggundu yahoze ari Umuyobozi w’Ingabo zirwanira mu Kirere mu gace ka Saroti. Yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brigadier General ndetse mu Ugushyingo 2022 agirwa Umugaba Wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira mu Kirere.

Safa Claudia Uwingeneye



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya