AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Sudani y'Epfo Simon Juach Deng – Soma inkuru...
  • Australia: Abana bari munsi y’imyaka 16 mu nzira zo gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga – Soma inkuru...

Umusirikare w'u Rwanda yapfiriye muri Santarafurika

Yanditswe Jul, 11 2023 09:09 AM | 44,750 Views



MINUSCA yatangaje ko umusirikare w'u Rwanda wari mu butumwa bw'amahoro bwa Loni  muri Santarafurika yapfiriye mu gitero cy'inyeshyamba kuri uyu wa Mbere, ubwo bari bari ku burinzi.

Ingabo z'u Rwanda zari ziri mu burinzi mu gace ka Sam - Ouandja mu Ntara ya Haute - Kotto ma Majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'iki gihugu.

Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda yatangaje ko yamaganye iki gitero kandi ko yihanganishije umuryango n'inshuti z'uyu musirikare waguye muri iki gitero.

Ingabo z'u Rwanda kandi zatangaje ko nubwo byagenze gutyo ziteguye gukomeza kurinda abasivili binyuze mu butumwa bw'amahoro bwa MINUSCA cyangwa ubundi butumwa zakoherezwamo.

Jean-Pierre Lacroix, Umufaransa ushinzwe ibijyanye n'ubutumwa bwo kubungabunag amahoro mu muryango w'Abibumbye yatangaje ko yababajwe n'urupfu rw'umusirikare w'u Rwanda wapfuye ari mu butumwa bwo kurinda abasivili n'abashinzwe ibikorwa by'ubugiraneza. Yatangaje ko yifatanyije mu kababaro na Guverinoma y'u Rwanda, abaturage b'u Rwanda ndetse numuryango n'inshuti z'uyu musirikare.

Ubutumwa bwa MINUSCA bwo bwatangaje ko batatu mu bagabye icyo gitero nabo barashwe bakahasiga ubuzima mu gihe umwe muri bo yafashwe mpiri.

Umuyobozi wa MINUSCA, Valentine Rugwabiza yamaganye icyo gitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda. Yongeyeho ko urwo rupfu rutabaciye intege kubera ko bagomba gushimangira umuhate wa MINUSCA mu gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abasivile no gushyigikira ubuyobozi bwa

Santarafurika

Madamu Rugwabiza yashimye imbaraga Ingabo z’u Rwanda zari ziri ku burinzi zagaragaje mu gusubiza inyuma icyo gitero no kurinda abatuye Sam-Ouandja.

MINUSCA yasabye ubuyobozi bwa Santarafurikagukora ibishoboka byose hakamenyekana abagabye icyo gitero no kubageza imbere y’ubutabera.

Jean Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impuguke mu burezi zirashima uburyo amanota y'ibizamini bya Leta asigaye at

Abanyeshuri b’Abanyarwanda begukanye Umudali wa Zahabu ku rwego rw’I

Abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bavuga ko babikesha gushyigikirwa

Abanyeshuri bangana na 78.6% nibo batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye

Kwita ku burezi bw'ibanze ntibigarukira gusa mu mashuri- Madamu Jeannette K

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Inama ya Africa Flex 2024

Uburezi: Kaminuza ya AUCA yashyize ku isoko abasaga 500

Abanyeshuri bangana na 20% bonyine ni bo biga bacumbikirwa muri koleji zose za U