AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Uburezi: Kaminuza ya AUCA yashyize ku isoko abasaga 500

Yanditswe Nov, 10 2024 19:55 PM | 73,302 Views



Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko Kaminuza y’Abadiventiste yo muri Afurika yo hagati (AUCA) yabaye umugisha ku gihugu bitewe n’uburezi n’uburere bifite ireme itanga. Ibi umunyabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Irere Claudete yabitangaje kuri iki Cyumweru hatangwaga impamyabumenyi ku banyeshuri basaga 500 barangije muri iyi Kaminuza.

Injyana y'indirimbo ya 258 mu gitabo cy'indirimbo zo guhimbaza Imana cy'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi, niyo abanyeshuri, abayobozi ndetse n'ababyeyi babo binjiriyeho mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku basaga 500 barangije mu byiciro bitandukanye. Mu mbamutima nyinshi, bamwe muri bo ngo iyi myaka isaga itatu bamaze biga, ubumenyi bahakuye bugiye kubabera inkingi y'iterambere.

Mu mpanuro bahawe n'Umuyobozi Mukuru w'iyi Kaminuza Prof. Eustache Penniecook Sawyers, yabasabye kuzitwara neza aho bagiye ubundi bagatanga umusaruro igihugu kibifuzaho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Irere Claudette yavuze ko Kaminuza y’Abadiventiste yo muri Afrika yo hagati, AUCA, yabereye umugisha igihugu nk'umufatanyabikorwa mwiza mu nkingi y'Uburezi.

yongeyeho ko kuba iyi Kaminuza idaheza abaza kuyigamo kubera imyemerere yabo ari ikintu cyo gushimwa.

Ni ku nshuro ya 30 iyi Kaminuza ya AUCA itanze impamyabumenyi, mu gihe iri kwitegura kwizihiza isabukuru y'imyaka 40 itangiye imirimo yayo.


Callixte KABERUKA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika