AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bavuga ko babikesha gushyigikirwa n’ababyeyi

Yanditswe Nov, 15 2024 17:38 PM | 81,783 Views



Bamwe mu banyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2023-2024, bavuga ko babikesha icyizere ndetse no gushyigikirwa n’ababyeyi babo mu rugendo rwo kwiga.

Bitandukanye no mu myaka yashize ahatoranywaga umunyeshuri wa mbere wahize abandi mu gihugu hose, kuri iyi nshuro Minisiteri y’Uburezi yahembye abanyeshuri 18 bahize bagenzi babo mu mashami bigagamo hagendewe kuri buri cyiciro cy’amasomo akorwamo ibizamini bisoza amashuri yisumbuye. 

Byari ibyishimo byinshi kuri aba banyeshuri ndetse n’ababyeyi babo.

Gutsinda kw’aba banyeshuri si impanuka, ahubwo ngo ni umusaruro waturutse mu kwigana umwete ndetse no gushyigikirwa n’ababyeyi babo. 

Inkuru yo kudacika intege kugera ugeze ku ntsinzi, irumvikana mu buhamya Habaguhirwa Elisa wabyukaga Saa kumi za mugitondo ava iwabo mu Karere ka Gicumbi, akajya kwiga mu Karere ka Rulindo ndetse no mu buhamya bwa Izabayo Pierre wari ugiye gucikishiriza  ishuri kubera ubushobozi buke.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2023-2024, byakozwe n’abanyeshuri 91 733, ababitsinze bangana n'abanyeshuri 18 bahize abandi, bahembwe Mudasobwa ndetse bazanahabwa na Leta buruse zitishyurwa zo kwiga muri Kaminuza zitandukanye.


Francine Umutesi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika