AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Impuguke mu burezi zirashima uburyo amanota y'ibizamini bya Leta asigaye atangwa

Yanditswe Nov, 18 2024 19:57 PM | 42,072 Views



Impuguke mu burezi n’abarimu barashima uburyo bwashyizweho mu gukosora no gutanga amanota mu kizami cya Leta gisoza amashuri yisumbuye. Bavuga ko ubu buryo buzafasha cyane mu kuzamura ireme ry’uburezi hashingiwe ku muhate umunyeshuri ashyira mu myigire ye.

Umusore w'imyaka 22 Iradukunda Josue yasoje amashuri yisumbuye mu mpera z'ukwezi kwa 7 uyu mwaka. Yize imibare, mudasobwa n'ubukungu (MCE) kuri G.S Busanza. Mu gihe yari ategereje amanota yihangiye umurimo wo gufasha abakenera serivisi z'Irembo mu Murenge wa Ndera Akarere ka Gasabo.

Ubwo amanota y'abasoje amashuri yisumbuye yatangazwaga mu mpera z'icyumweru gishize, Iradukunda yasanze atarabashije kugeza ku inota ryafatiweho. Yagize amanota 49% mu gihe abatsinze ari abagize amanota 50% kuzamura.

Iradukunda ntiyacitse intege yiteguye gukora ibishoboka byose kugirango azakomeze amasomo.

Ku Rwunge rw'Amashuri rwa Ndera Catholique abanyeshuri barasubiramo amasomo nta guhuga. Bamaze kumenya neza ko ibipimo byazamuwe hagamijwe gusigasira ireme ry’uburezi.

Bamwe mu barezi bavuga ko icyemezo cyo gutsindira ku manota 50% kizazana impinduka zifatika mu burezi, bagasanga kandi ari icyemezo gikwiye gukurikizwa no mu bindi byiciro bibanza.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko kuri bo ibi byari byaratinze gukorwa.

Impuguke mu burezi Dr. Jean Francois Munyakayanza avuga ko izi mpinduka zizatanga umusaruro no ku bazajya bajya kwiga muri Kaminuza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Irere Claudette agaragaza izi mpinduka nk'icyemezo kigamije kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda.

Umwaka wa 2023-2024, abakoze ikizami gisoza amashuri yisumbuye bari 91,298, hatsinze 71,746 bangana na 78.6%.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje 21.4% batabashije gutsinda bazafashwa bagasubira kwiga cyangwa bakanyura mu masomo atangwa n’ibigo byigenga bitegurira abantu gukora ibizami bya Leta, uburyo buzwi nka candidats libres.


Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika