AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Inama ya Africa Flex 2024

Yanditswe Nov, 12 2024 10:47 AM | 87,634 Views




Kuri uyu wa Kabiri Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro byiga ku burezi mu mashuri y’abana bato (guhera mu mashuri y’incuke kugeza ku biga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza), bizwi nka -Flex 2024.

Ni ibiganiro bihuje, abo mu nzego z’ uburezi barenga 500, barimo abaminisitiri muri uru rwego ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo bo ku Mugabane wa Afurika.

Ibi biganiro bibaye ku nshuro ya 2, bikaba bigaragazwa nk’urubuga rwo gusangira amakuru n’ubumenyi muri uru rwego, uko ruhagaze ku Mugabane wa Afurika cyane cyane hibandwa ku burezi bw’ibanze.

Ibi kandi biri mu rwego rwo guteza imbere uburezi bw’ibanze ku mugabane wose.

By’umwihariko uyu mwaka iri kwibanda ku gushyiraho ingamba zigamije gukemura ibibazo biri mu burezi aho usanga muri Afurika, abana bagera kuri 90% badashobora gusoma ngo basobanukirwe n'ibyo basomye. Iyi nama rero iriga kureba icyakorwa mu rwego rwo kuziba iki cyuho.

Muri ibi biganiro u Rwanda rurasangiza ibindi bihugu ubunararibonye mu iterambere ryarwo mu kuzamura umusaruro w’imyigishirize.

Muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere icyiciro cya 2 (NST2), u Rwanda rufite intego yo kongera umubare w’abanyeshuri binjira mu burezi bw’ibanze bavuye kuri 39 ku ijana ukagera kuri 65 ku ijana.

Mu myaka 5 iri imbere, Igihugu gifite gahunda yo gukuraho burundu gahunda yo kwiga igice cy'umunsi mu mashuri abanza mu Rwanda. Icyo gihe abanyeshuri bazajya biga umunsi wose, mwarimu yigishe abana bake ashoboye gukurikirana mu rwego rwo kuzamura ireme ry'uburezi.


Olive Ntete.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika