AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Abanyeshuri bangana na 20% bonyine ni bo biga bacumbikirwa muri koleji zose za UR

Yanditswe Nov, 08 2024 21:42 PM | 178,929 Views



Abanyeshuri bangana na 20% bonyine ni bo biga bacumbikirwa muri koleji zose za Kaminuza y'u Rwanda, abari mu biga bicumbikira bangana na 80% bavuga ko ari umutwaro ukomeye bitewe n'uko inzu zo gukodesha zihenze mu gihugu hose.

Muri Kaminuza y'u Rwanda koreji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga hubatswe amacumbi by'umwihariko yagenewe abanyeshuri b'abakobwa. 

Ni amacumbi bamaze ukwezi kumwe batashye.

Ni amacumbi atuma umunyeshuri yiga atuje kuko hari ibyangombwa byose nkenerwa nk'uko byasobanuwe na Mukafuraha Betty umukozi wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe imibereho y’abakobwa baba muri aya macumbi.

N'ubwo bimeze bityo ikibazo cy'amacumbi ku banyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda za Koreji zitandukanye kirimo kuba ingorabahizi.

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didace yemeza ko hari ikibazo cy'amacumbi ku banyeshuri biga muri za koreji zitandukanye. 

Gusa ngo ni ikibazo kirimo gushakirwa umuti ku bufatanye n'abafatanyabikorwa batandukanye.

Umunyeshuri wiga acumbikirwa muri Kaminuza yishyura ibihumbi 50 gusa ku mwaka, mu gihe uwiga yicumbikira yishyura amafaranga ari hagati y'ibihumbi 15 na 25 buri kwezi, aha ni ku biga muri koreji ziri mu Ntara, naho abigira muri Kigali ishyura amafaranga ari hagati ya 30,000 na 40,000.

Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika