AGEZWEHO

  • Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mbere – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame asanga nta mbogamizi n’ibibazo Afurika ihura nabyo bitabonerwa umuti – Soma inkuru...

Taxi voitures zose zigomba kugira imashini zigenzura ibirometero -RURA

Yanditswe Jan, 06 2015 14:00 PM | 2,395 Views



Ikigo ngenzuramikorere RURA kivuga ko ibiciro bishya bitareba amavatiri na moto bikora taxi ahubwo bireba ibindi binyabiziga bikora transport. Gusa RURA ivuga ko ari itegeko kuri za taxi voitures kugira imashini yerekana ibirometero imodoka yakoze ndetse n'ibiciro. Naho kuri za moto ngo bigoye kugena igiciro bityo ahanini ngo hagomba gukora ubwumvikane. Ibiciro bishyashya bya transport byashyizweho na RURA biratangira gukurikizwa kuri uyu wa kabiri. Gusa iki cyemezo ngo hari bamwe kitareba nk'uko bitangazwa n'umuyobozi mukuru wa RURA Maj.Patrick NYILISHEMA. {“Mu by'ukuri dusanzwe twarashyizeho ibiciro ariko dukurikije ibyo abaturage bagenda batubwira bisa nk'aho bitari gukurikizwa muri iki gihe ntabwo twahinduye igiciro cya taxi voiture ariko turi gushyiramo imbaraga kugirango dutangire gushyira muri gahunda uko twayigennye”} Aha Maj.NYILISHEMA avuga ko ari itegeko ku batwara taxi voiture kugira imashini igaragaza ibirometero n'ibiciro izwi nka Taxi Meter mu rwego rwo kudahendana. {“Ibiciro twashyizeho kuri taxi voiture ku birometero bitatu bya mbere ni amafranga 1500 wagenda ikirometero kimwe cyangwa bibiri kugera kuri bitatu iyo imodoka yahagurutse ni 1500frw hanyuma y'ibyo ikirometero cyiyongereye ni 500, meter rero ikaba yarakozwe ku buryo igenda ibara amafranga bitewe n'ahantu ukuntu hareshya”} Ibi ngo RURA ibyumvikanaho n'abakora umwuga wo gutwara amavatiri akora taxi gusa nabo bakavuga ko rimwe na rimwe hari igihe abagenzi bifuza ubwumvikane. Abandi batarebwa n'iki cyemezo bitewe n'imiterere y'akazi kabo ni abakora Taxi Moto kenshi usanga bagera aho imodoka zitagera ndetse no mu mihanda yo muri quartier kuri RURA ngo biragoye kugena igiciro. {“Biragoye kugira ngo uzigenere igiciro, ikindi akenshi ntabwo zikurikiza imihanda izwi. Ikatakata mu maquartier bitewe n'aho ugiye ikakujyana aho ni ibintu bisanzwe twaretse kugirango isoko ubwaryo rijye rigena igiciro …” } Ku bindi binyabiziga ibiciro bikaba kuri ubu byamaze kugabanuka bitewe n'igiciro cya essence cyagiye hasi. RURA ikavuga ko ari mu rwego rwo korohereza abagenzi gukora ingendo zitandukanye haba mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2