AGEZWEHO

  • Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko u Rwanda rukwiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro – Soma inkuru...
  • EAC yatangiye ibiganiro biganisha ku kwishyira hamwe mu bya Politiki – Soma inkuru...

90% by’abangavu bamaze gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura- MINISANTE

Yanditswe Nov, 22 2024 18:01 PM | 10,461 Views



Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kugeza ubu 90% by’abangavu bamaze gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura, intego ni uko muri 2027 bazaba bamaze gukingira abangavu bose.

Mu Rwanda kanseri y’inkondo y’umura ni iya kabiri mu zibasira abagore n’abakobwa, aho mu bihumbi 100, abagera ku bihumbi 28 baba bayirwaye.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko u Rwanda rumaze imyaka 10 rukingira kanseri y’inkondo y’umura, abangavu bakingiwe bavuga ko byatumye bumva batekanye.

Umuyobozi wa gahunda y’Igihugu y’ikingira muri RBC, Sibomana Hassan avuga ko hari ibiganiro birimo gukorwa n’abo bireba bose kugira ngo abanyeshuri bose bakingirwe.

RBC igitangaza ko abangavu bari munsi y’imyaka 15 bakingiwe kanseri y’inkondo y’umura bangana na 90%, mu gihe abagore n’abakobwa bari hagati y’imyaka 35 na 45 basuzumwe neza kanseri y’inkondo y’umura bo bangana na 70%.

JUVENTINE MURAGIJEMARIYA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika