Yanditswe Nov, 22 2024 20:22 PM | 3,458 Views
Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko leta y’u Rwanda ikwiye gufata ingamba nshya zo guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro, nko kongera ibigega by’ibicuruzwa bikunze kuzamuka.
Ni nyuma y’uko Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) igaragaje ko ibiciro bizakomeza kuzamuka ku kigeri cya 5.8% mu mwaka utaha.
I Kigali, i Nyabugogo ku isoko ry’imyaka ahazwi nko kwa Mutangana, abaguzi n’abacuruzi bavuga ko hari ibiciro by’ibicuruzwa bimwe na bimwe byazamutse.
Ku rundi ruhande, hari aba baturage bafite akanyamuneza kuko hari ibiciro bya bimwe mu biribwa byatangiye kumanuka.
Impuguke mu bukungu zivuga ko iyo izamuka ry’ibiciro ryakabije cyangwa se byagabanutse cyane, bigira ingaruka k'ubukungu bw’igihugu ndetse bikaba n’umutwaro ku baturage n’abacuruzi.
Impamvu nyamukuru ituma ibiciro by’ibiribwa bizamuka mu Rwanda, ni umusaruro w’ubuhinzi udahagije isoko ry’imbere mu gihugu nkuko byasobanuwe na Dr Mutemberezi Fidel, umwarimu wigisha ubukungu muri Kaminuza.
Dr Mutemberezi avuga ko guhangana n’iki kibazo u Rwanda rukwiye kongera imbaraga mu guhahirana n’ibindi bihugu bifite umusaruro uhagije w’ibihingwa.
Indi mpuguke mu bukungu, Prof Egide Karuranga na we asobanura ko ikindi cyafasha igihugu guhangana n’ihindagurika ridasanzwe ry’ibiciro, ari ugushyiraho ibigega byihariye byo kuzigama ibicuruzwa bimwe na bimwe bikunze kubura ku isoko.
BNR isobanura ko ikomeje gufata ingamba zishoboka mu guhangana n’iki kibazo cy’ihindagurika ry’ibiciro nk'uko byasobanuwe na Guverineri John Rwangombwa.
Ibipimo bya BNR byerekana ko mu mwaka utaha wa 2025, ibiciro bizazamuka ku kigero cya 5.8% bivuye kuri 4.6% byariho mu 2024.
BNR ivuga ko kuba ibiciro bizakomeza kuzamuka, bidateye impungenge kuko bitazarenza igipimo fatizo cy'umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro, aricyo hagati ya 2-8%.
Placide Ngirinshuti
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru