AGEZWEHO

  • Rusizi: Inama Njyanama yakiriye ubwegure bwa Meya – Soma inkuru...
  • Ubuhamya bw'ufite ubumuga ubika amateka mu ikoranabuhanga – Soma inkuru...

Abadepite bemeje Umushinga w'itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda

Yanditswe May, 30 2024 21:07 PM | 70,986 Views



Abadepite batoye umushinga w'Itegeko rigenga amakoperative witezweho kunoza imikorere no gukemura ibibazo byatumaga abanyamuryango bamwe bahora binubira ko abayobozi b'amwe mu makoperative banyunyuza imitsi y'abandi banyamuryango.

Ni kenshi abibumbiye mu makoperative akora imirimo itandukanye bagaragaje ko abayobozi b'ayo bayacunga uko bishakiye, bagamije inyungu zabo bigateza igihombo kugeza ku rwego rw'aho n'imigabane shingiro y'abagize koperative iburirwa irengero.

Ingingo ya 64 mu itegeko rishya rigenga amakoperative ivuga ko umugabane w'umunyamuryango muri koperative ushinganye, bisobanuye ko udashobora gutangwaho ingwate, kugabanywa, guciririkanywaho cyangwa gufatirwa, uretse mu gihe byemejwe n'inteko rusange kubera impamvu zidasanzwe.

Umusesenguzi mu bukungu akaba n'umukozi w'Ikigo Rwanda Finance ltd gitanga inama ku bijyanye n'imicungire y'imari, Rugambwa Jackson, avuga ko uyu mushinga w'itegeko utanga icyizere mu gukemura ibibazo byinshi byadindigaza iterambere ry'amakoperative.

Abadepite bashimye ko uyu mushinga w'itegeko ukumira akajagari katerwaga n'amakoperative yakoraga ibinyuranye n'ibyo yaherewe ubuzima gatozi kuko yari imwe mu nzira zakoreshwaga mu kunyereza umutungo w'abanyamuryango.

Itegeko ryatowe riteganya kuzamura ijanisha ry'urwunguko abagize koperative bagabana mu gihe runaka, kandi abayobozi b'amakoperative bazajya batinda gutumiza inama ziteganywa n'iri tegeko bazajya bacibwa amande ari hagati y'ibihumbi 50 n'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda ashyirwe mu isanduku ya Leta.


Jean-Paul Maniraho




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika