AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Abaganga 382 bo mu bihugu 26 bamaze guhugurwa na IRCAD Africa

Yanditswe Nov, 17 2024 21:07 PM | 116,118 Views



Mu gihe cy’umwaka ikigo IRCAD Africa kimaze gitanga serivisi z’Ubushakashatsi n’amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko ibi byatanze umusaruro mu kongerera ubumenyi bamwe mu baganga b’u Rwanda, bigafasha no mu gutanga serivisi zinoze ku bazikeneye.

Amasomo atangwa muri iki kigo ni ay’igihe gito (short courses), hagati y’iminsi 3 n’itanu, agahabwa abaganga basanzwe batanga serivisi zo kubaga, aho muri uyu mwaka IRCAD Africa imaze ikora, hahuguwe abaganga 382 baturutse mu bihugu 26 hirya no hino ku isi.

By’umwihariko hanahuguwe abaforomo kuko nabo bagira uruhare mu gihe cyo kubaga.

Dr. Kayondo King, Umuyobozi mukuru w’iki kigo avuga ko kuba izi serivisi zishobora gutangwa ku baturutse hirya no hino ku isi ari intambwe nziza mu kuziba icyuho kikigaragara muri serivisi z’ubuzima.

Umwe mu bahawe amasomo muri iki kigo cya IRCAD mu Bufaransa n' inzobere mu kubaga Dr. Karekezi Claire, ubu ni umwe mu bahagarariye ibikorwa muri IRCAD Africa, avuga ko guhugurwa muri ubu buryo bibafasha kuzamura ubumenyi bityo bagaha abaturage serivisi zinoze ndetse mu buryo bwihuse.

U Rwanda rufite intego yo kuba igicumbi cy’ubuvuzi aho Abanyarwanda ndetse n’abandi Banyafurika byaborohera kubona serivisi z’ubuvuzi batarinze kujya hanze y’umugabane, ishyirwaho ry’iki kigo ni imwe mu ntambwe zidasanzwe mu kwesa uyu muhigo.

Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe imiyoborere ya serivisi z'ubuvuzi n'iz'ubuzima rusange, Dr. Athanase Rukundo avuga ko intego ari uko byibura buri muganga ubaga yahugurirwa muri iki kigo mu rwego rwo kongera umubare w’abashobora gutanga izi serivisi.

Imibare y’Ikigo Lancet Global Health igaragaza ko ku isi abantu Miliyari 5 batagerwaho na serivisi zo kubagwa. Buri mwaka hapfa abantu basaga miliyoni 10 kubera kutabona serivisi zo kubagwa, imibare kandi igaragaza ko kuziba iki cyuho hakenewe abaganga bazobereye mu kubaga bagera kuri miliyoni 1.7.


Ntete Olive




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika