AGEZWEHO

  • Rusizi: Inama Njyanama yakiriye ubwegure bwa Meya – Soma inkuru...
  • Ubuhamya bw'ufite ubumuga ubika amateka mu ikoranabuhanga – Soma inkuru...

Abahinzi bari biteze imashini zihinga za RAB ntibazibone barahangayitse

Yanditswe Sep, 28 2020 08:46 AM | 55,697 Views



Mu gihe hari bamwe mu bahinzi bahinga ku buso bunini bavuga ko babuze imashini zo guhingisha bakabura n'izo bakodesha kandi bari barazemerewe n'ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda RAB, icyo kigo kiravuga ko iyo gahunda  yarangiranye n'ingengo y'imari yari yagenwe yo gufasha abahinzi guhinga ku butaka bungana na hegitari zirenga 1,030 gusa.

Bamwe mu bahinzi ubusanzwe basanzwe bahinga ku butaka bufite ubuso bunini bavuga ko bari guhura n'ingaruka nyinshi zirimo n'igihombo biturutse ku kuba barashishikarijwe n'ubuyobozi guhingisha imashini kandi bagahinga ubuso bunini, ariko imashini bemerewe n'ikigo RAB ikaba yarabahakaniye ku munota wa nyuma igihembwe cy'ihinga 2020A cyaramaze gutangira, nta handi bafite bakura abahinzi ba nyakabyizi.

Bavuga ko babahakaniye bababwira ko imashini zabo zapfuye zitagishoboye gukora izindi zihari zikenewe ku bandi bahinzi.

Rushirabwoba Aimable, umuyobozi wa kampani Agri-Vision Moderne ikorera mu Karere ka Gasabo yagize ati ''Turavuga tuti twebwe nimuduhe imashini twikodeshereze bakaduha abandi baprivés (abigenga), kandi na bo  kuva mu Mutara kuza guhinga hegitari 10 muri Gasabo Kinyinya byonyine bizadusaba ngo dushake imodoka yindi  yo kuyiterura ikayizana no kuyisubizayo, wareba ayo mafrw ugiye gutanga ugasanga wamaze kugwa mu gihombo. Aho rero bikaba ari ikibazo gikomeye cyane . Ubwo rero RAB  kari akazi kayo ko kudufasha niba imashini zabo zitabonetse idushakire n'abaprivés baze kuduhingire.”

Mugabarigira Pascal, Perezida wa Koperative Twiteze imbere Muhinzi-Mworozi ati ''Mbere bari baratubwiye ko bazaduha ubufasha bwo guhinga ku buntu tubajije baratubwira bati ibyo byararangiye, ubuso bwari buteganijwe guhingwa bwararangiye nta mashini zihari nta bushobozi tufite bwo kongera kubahingira ni bwo twagiye kwishakira izo kwishyura amafaranga na zo turazibura baduhaye n'abigenga na bo baraduhenda cyane ugasanga ni ibihombo gusa duhura na byo.''

Umuhinzi w’Imboga witwa Ndayishimiye Jacques avuga ko iki gihembwe cy’ihinga bazahura n’igihombo kuko ngo n’abahinzi basanzwe bababuze.

Ati  ''Mu gihe cyashize imashini yarazaga tugahinga tukunguka ariko nyuma gato bati imashini zabaye nke, tukibaza ngo ziba nke kubera iki?ese kuki hatajyamo ayo makampani yandi ngo muyahe izo mashini dukorane nayo?tukibaza impamvu bikatuyobora. iyo tubabajije nta gisubizo kigaragara baduha.Ni igihombo no kuzatera muri saison A murabona ahanitu igeze tuyitegura no guhinga ntituasoza guhinga, abahinzi twarababuze.''

Umuyobozi Mukuru  wungirije wa RAB Dr Bucagu Charles avuga ko koko iyo gahunda yari iriho yo gufasha abahinzi no kubahingira hakoreshejwe imashini mu rwego rwo kongera umusaruro no guhangana n'ingaruka za COVID19 ariko ko abahinzi bari batoranyijwe bari guhingirwa kuri hegitari 1030 gusa, iyo gahunda igahita irangira, ko nta amikora yari ahari yo guhingira abahinzi bose bari babisabye.

Avuga ko hari ubushake ko uko ingengo y'imari izagenda iboneka ari na ko bazongera umubare w'abahinzi bafasha.

Ati ''Iyo serivisi  yagezeho irahagarara kubera ko kubera ko ingengo y'imari twari dufite ntiyashoboraga gutuma turenza ubwo buso twari twateguye guhinga ariko icyo dushishikariza abahinzi muri gahunda yo gukoresha imashini ariko harimo na gahunda ya Nkunganire ya Leta ni uko umuhinzi wese cyangwa koperative ushaka kubona serivisi zo guhingisha imashini ashobora gukorana n'abatanga iriya serivisi noneho Leta ikamwunganira mu buryo bwo kumwishyurira umusoro wa 18%. Benshi bagiye bandika babidusaba ariko tubasubiza y'uko ingengo y'imari dufite idashobora gukoza gufasha abaturage bose mu gihugu.''

Gusa ariko Bucagu Charles avuga kandi ko abandi bahinzi bafite ubutaka bufite ubuso bunini bagana icyo kigo cyigasuzuma uburyo bafashwa kubona imashini bikodeshereza ariko na RAB ikabishyuriraho 18% ya nkunganire. Ariko abahinzi bavuga ko kubona abayobozi babafasha  ari ingorabahizi.

Dr Bucagu ati ''Nabagira inama ko batwegera ari RAB n'ibigo byacu aho hose hari inzitizi turagerageze turebe ahari imashini ziri hirya no hino zishobora kubafasha turebe uko twafatanya...''

Ubusanzwe imashini 1 ihinga igura miliyoni ziri hagati ya 16-20 aho hari gahunda yo kunganira abahinzi kwigurira izabo mashini zihinga no gushyiraho ikigo cy'icyitegererezo cyizafasha gukora ubushakashatsi ku mashini zihinga harebwa niba zakorerwa mu gihugu no kuba ibyuma byazo biba byapfuye byabasha gukorerwa mu Rwanda aho kubitumiza mu mahanga.

Ku mashini ihinga Hegitari imwe iyo umuhinzi yayikodeshereje usanga ihagaze amafrw 100,000 ariko ku bahinzi ba nyakabyizi bigatwara hati ya 250,000 na 300,000, kandi baba bahinga buhoro.

Muri hegitari 1030 zahinzwe RAB ivuga ko hibanzwe ku butaka bunini kandi bukomatanyije mu turere cyane cyane twa Nyagatare Kirehe na Kayonza mu ntara y'iburasirazuba. RAB ivuga ko yakoranye na Koperative 6 n'abandi bahinzi bake bahinga ku buso bunini. Ni igikorwa cyatwaye ingengo y'imari ya miliyoni 890,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gufasha abahinzi guhingiza imashini no kubaha ifumbire n'imbuto. 


Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika