AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Abakorera mu Mujyi wa Rusizi bahangayikishijwe no kutagira aho baparika imodoka

Yanditswe Nov, 04 2024 14:22 PM | 130,225 Views



Abatuye n'abakorera mu Mujyi wa Rusizi, baravuga ko babangamiwe no kuba muri uyu Mujyi ntaho guparika imodoka hahagije hahari, ibituma abatwara ibinyabiziga batabona aho babiparika ndetse bikanabangamira urujya n'uruza muri uyu Mujyi.

Umujyi wa Rusizi uratera imbere uko bwije n'uko bukeye dore ko uri no mu yunganira umurwa mukuru, Kigali. 

Nubwo uzamukamo inyubako ndende umunsi ku munsi ariko, bigaragara ko hadatekerezwa ku binyabiziga byinshi nabyo byiyongera aha kuko ntaho ku biparika hahagije haba hateganyijwe.

Ibi bibangamira cyane abakoresha ibinyabiziga, kuko babura aho babiparika mu gihe bakeneye serivisi muri uyu Mujyi.

Si abakoresha ibinyabiziga gusa babangamiwe n'aka kajagari k'ibinyabiziga biba byuzuye inkengero z'umuhanda umwe rukumbi uri muri uyuMmujyi, abanyamaguru bo bavuga ko bishobora no kubateza impanuka.

Dr Kibiriga Anicet uyobora aka Karere, avuga ko hari ingamba n’ibikorwa bigiye gukorwa ku buryo aka kajagari k’ibinyabiziga kagabanuka ku mihanda y’uyu mujyi.


Uretse kuba mu Mijyi 5 yunganira Umujyi wa Kigali, Umujyi wa Rusizi unaturiye imipaka ya Rusizi 1 na rusizi ya Kabiri ihuza u Rwanda na RDC, bituma urujya n’uruza rw’abantu, ibinyabiziga n’ibicuruzwa byiyongera, ibisaba ko inyubako ziwubakwamo zikwiye kujyana no kureba ku bindi bikorwa abawugendamo bakenera birimo n’ahahagije ho guparika ibinyabiziga.

Pascal NSHIMIYIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika