AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Abakoresha umuhanda Kigali-Kamonyi-Muhanga babangamiwe n'uko udacaniye

Yanditswe Nov, 18 2024 11:31 AM | 223,232 Views



Abaturiye n’abakoresha umuhanda Kigali-Kamonyi-Muhanga mu gice giherereye mu Karere ka Kamonyi, basabye inzego zibishinzwe kuwushyiraho amatara awumurikira nk'uko bimeze ku yindi mihanda ihuza uturere two mu Ntara y'Amajyepfo.

Abatuye ku ruhande rw'Akarere ka Muhanga barishimira ko ingo zabo, santere z'ubucuruzi n'umuhanda wa kaburimbo wambukiranya aka karere ucaniwe, bigatuma igihe cyose bashobora gukora imirimo yabo yo kwiteza imbere.

Ku rundi ruhande, umuhanda wa kaburimbo wambukiranya Akarere ka Kamonyi na bimwe mu bice biwukukije birangwa n'umwijima mu masaha y'ijoro ndetse abahatuye n'abahagenda bavuga ko ari imbogamizi ikomeye ku iterambere ryabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, yavuze ko gucanira umuhanda wa kaburimbo yambukiranya aka Karere, byasubitswe kubera ko umwaka utaha uzakorwa bundi bushya.

Imirimo yo kwagura no kuvugurura umuhanda Kigali-Muhanga izatangira muri Nyakanga 2025. Biteganyijwe ko hazasanwa ibilometero 45, hanagurwe igice cy'inzira enye kireshya n'ibilometero 12,2.

Biteganyijwe ko iyi mirimo izakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice ndetse izatwara miliyoni 100$ azatangwa na Banki y’Abanya-Koreya ifatanyije na Leta y’u Rwanda.

Umuhanda wa Kigali-Muhanga ugiye kuvugururwa no kwagurwa nyuma y’imyaka isaga 24 ukoreshwa kuko wubatswe bwa mbere mu 1999/2000.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi buvuga ko gahunda yo gukomeza gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi mu baturage izahera ku Kagari ka Nkushi n'utundi tubiri two mu Murenge wa Kayenzi, kuko tutarakandagiramo umuriro w'amashanyarazi.

Mu Karere ka Kamonyi, ingo 60% ni zo zifite umuriro w'amashanyarazi.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika