AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Abaturage barashima uko Leta yahanganye na Virusi ya Marburg

Yanditswe Nov, 17 2024 20:25 PM | 57,803 Views



Bamwe mu baturage baravuga ko bishimira uko inzego zibishinzwe zihutira guhangana n’ibyorezo hagamijwe kurinda abaturage.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari ibimenyetso biganisha ku gutsinda iki cyorezo.

Tariki ya 27 Nzeri 2024 nibwo mu Rwanda hatangajwe ko hagaragaye umuntu urwaye Murburg.

Dr. Nkeshimana Menelas avuga ko nubwo iki cyorezo cyari gikomeye ariko inzego z’ ubuvuzi zari zimaze igihe ziteguye ibyorezo nk'ibi.

Gushaka abahuye n'uwanduye bagapimwa kandi bakitabwaho, kuvura uko bikwiye mu bwitange bwuzuye bw'ababikora ni kimwe mu byaranze urugendo rwo guhangana n’ iyi ndwara.

Izi mbaraga zashyizwemo ni zo zafashije guhashya iki cyorezo. Kugeza ubu hashize iminsi 16 nta murwayi mushya wari wagaragara, ndetse n’ iminsi 12 umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro, ibi abaturage babishimira Leta ku kuba yita cyane ku gukumira izi ndwara.

Ubu ibitaro byavurirwagamo abarwaye Virusi ya Marburg byarafunze, abahuye n’abarwayi barangije iminsi yo gukurikiranwa, gusa Minisitiri w’Ubuzima aherutse gutangariza ikigo Nyafurika cyo kurwanya ibyorezo ko ubu hari gukorwa ubushakashatsi bwimbitse bushingiye ku havuye iki cyorezo mu rwego rwo gukaza ubwirinzi.

Muri rusange Virusi ya Marburg yagaragaye ku bantu 66 ihitana 15, abandi bakaba barayivuwe barakira.

Abakora mu nzego z’ubuzima bakaba bahamya ko kwihutisha kuboneka kw'inkingo n’imiti ari kimwe mu byafashije mu rugamba rwo guhangana n’iyi ndwara.


Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika