AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yerekanye ingaruka za politiki yo kugabanya Isi mo ibice – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Kristalina Georgieva uyobora IMF – Soma inkuru...

Abitabiriye Kigali International Peace Marathon banyuzwe n'imitegurirwe yayo -Amafoto

Yanditswe Jun, 11 2023 17:45 PM | 35,986 Views



Abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye isiganwa ku maguru rya Kigali International Peace Marathon barishimira uburyo ryateguwe kuko bigaragaza isura nyayo y’ igihugu cy’u Rwanda.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’abarenga 8500 baturutse mu bihugu 48.

Abanyamahanga baryitabiriye bavuga ko bashimishijwe n’ uburyo Kigali ifite isuku n'umutekano kandi ibintu byose bikaba biri ku murongo.

Uyu ni Mathieu W. ukora muri Ambasade y'U bubiligi mu Rwanda: "Iri rushanwa ni ryiza cyane, njye ni ubwa mbere nsiganwe, nawe urabizi neza ko Kigali ari Umujyi ufite isuku, noneho kwirukamo n’amaguru hamwe n’abafana bangana gutya ni ikintu cy'agaciro kuri njye."

Umunya Kenya Peter Onguka nawe yagize ati: "Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cyiza kandi gikeye, gifite isuku kandi kiri kuri gahunda. Twakunze ikirere cyaho."

Muri aya marushanwa kandi hari Abanyarwanda bakorana n’ ibigo mpuzamahanga bavuga ko uyu munsi wababereye umwanya mwiza wo kwereka bagenzi babo b'abanyamahanga bakorana uburyo u Rwanda rumeze kugira ngo bazabashe kuhashora imari. Kuri bo ngo barifuza ko iri siganwa ryaba kabiri mu mwaka.

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju nawe witabiriye iri rushwana avuga ko rizakomeza kujya ritegurwa.

Iri siganwa ryihariwe n'abanyakenya mu byiciro hafi ya byose, uretse mu Marato mu cyiciro cy'abagore aho Umunya Ethiopia Tsega Muluhabt ariwe waryegukanye. Umunya Kenya George Onyancha niwe wegukanye marato mu bagabo.

Mu kwiruka Igice cya Marato Umunya Kenya Kennedy Kipyeko niwe wegukanye iri siganwa mu bagabo mugihe Winflidah Molaa Moseti nawe ukomoka muri Kenya ariwe waryegukanye.

Kigali International Peace Marathon yitabiriwe n’abarenga 8500 baturutse mu bihugu 48.

Uretse abasiganwa muri marato no mu gice cya marato, hari n'abasiganwa mu buryo bwo kwishimisha buzwi nka Run for Peace.

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju nawe yitabiriye Kigali international Peace Marathon 2023 mu buryo bwo kwishimisha buzwi nka Run for Peace.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa nawe yitabiriye Kigali international Peace Marathon 2023 mu buryo bwo kwishimisha buzwi nka Run for Peace.

Minisitiri w'Ubuzima Nsanzimana Sabin nawe yitabiriye Kigali international Peace Marathon 2023 mu buryo bwo kwishimisha.

Umunya Ethiopia Muluhebt Stega niwe wegukanye isiganwa rya Marato (Full Marathon) mu bagore.

Umunya Kenya George Onyancha niwe wegukanye isiganwa rya Marato ( Full Marathon) mu bagabo. Umwaka ushize yari yaje ku mwanya wa gatatu.

Umunya Kenya Kennedy Kipyeko niwe watwaye isiganwa ry'Igice cya Marato. Muri iki gice abanya Kenya nibo bakihariye kuko abaje mu myanya 10 ya mbere yose ariho bakomoka.

Abana bato na bo ntibacitswe na Kigali International Peace Marathon.

Photo Credit: Shema Innocent

Bonaventure Cyubahiro & Mbarushimana Bienvenu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage