AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Amajyepfo: Abasora bashimiwe uruhare bagira mu gutanga imisoro

Yanditswe Nov, 15 2024 19:44 PM | 104,083 Views



Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) cyashimiye abantu 11 barimo n'ibigo byigenga mu Ntara y'Amajyepfo bitabiriye gutanga Fagitire za EBM, mu rwego rwo kwirinda kunyereza imisoro y'Igihugu.

Ibi byatumye iyi Ntara ikomeza kuzamurwamo ibikorwaremezo bitandukanye bifasha abaturage kwihuta mu iterambere.

Ku nshuro ya 22 RRA yakomeje gushimira ababaye indashyikirwa mu gutanga imisoro mu Ntara y'Amajyepfo.

Ngabonziza Emeteri umuturage wo mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko yamaze kumva neza akamaro ko kwaka fagitire ya EBM iyo agiye guhaha kw'isoko kuko nibura muri uyu mwaka yatse fagitire za Miliyoni n'igice kubicuruzwa yaguze.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, Uwitonze Jean Paulin avuga ko hari ingamba zashyizweho zo korohereza abasora, agasaba abasora bose kumva ko ari ishingano zabo aho gukwepa imisoro.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ahamya ko akamaro k'imisoro muri iyi Ntara kigaragaza.

RRA iivuga ko imisoro yeguriwe Uturere, Intara y’Amajyepho yayinjije ku kigero  96.7%, mu gihe imisoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta yinjijwe ku kigero cya 89.2%.

Clement KARAMBIZI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika