AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

BNR yasabwe gukurikirana abishyuza serivisi mu madolari bari mu Rwanda

Yanditswe Nov, 18 2024 18:19 PM | 77,443 Views



Abagize Inteko Inshinga Amategeko basabye Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) gufata ingamba zihamye ku kibazo cy'abacuruzi bishyuza mu madorali zimwe muri serivisi, ndetse no gukurikirana aho abaturage bahabwa serivisi za Banki mu ndimi batumva bigakosorwa.

Ikibazo cy'abatanga zimwe muri serivisi bishyuza mu madorali kandi bari mu Rwanda cyakunze kugaragazwa ahanini n'abacuruzi. Cyongeye kugarukwaho n'abagize Inteko Ishinga Amategeko ubwo bagezwagaho raporo n'Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR kuko ngo bikomeje gutya ifaranga rw'u Rwanda ryaba riri mu kaga.

Abadepite n’Abasenateri kandi basabye BNR gukoresha ururimi rw'Ikinyarwanda batanga serivisi z'imari ku baturage, mu rwego rwo kubafasha kumenya neza ibikubiye mu masezerano runaka bagirana n'ibigo by'imari bigenzurwa na BNR.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda John Rwangombwa asaba abakishyura mu madorari ko batanga ayo makuru, ubundi ababikora bakabiryozwa.

BNR ivuga ko kandi ikomeje kunoza imikoreshereze y'inyandiko zanditswe mu Kinyarwanda cyane cyane izireba abaturage.

Raporo Banki Nkuru y'u Rwanda yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ikubiyemo ibikorwa byo kuva ku itariki ya 01 Nyakanga 2023 kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2024.


Callixte KABERUKA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika