Yanditswe Sep, 27 2024 10:18 AM | 84,271 Views
Chorale Christus Regnat ikorera ivugabutumwa muri Kiliziya Gatolika binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye gutegura igitaramo cy’indirimbo zisingiza Imana, zirata umuco n’amahoro bya muntu bise “i Bweranganzo”.
Ni ku nshuro ya kabiri iki gitaramo kigiye kuba, aho Chorale Christus Regnat, itaramira abakunzi b’indirimbo zinyuranye zikubiye mu ndimi zitandukanye zituma abacyitabira begerana n’Imana kuva mu ntangiriro kugera ku musozo.
Ubuyobozi bwa Chorale Christus Regnat bwatangaje ko iki gitaramo cya i Bweranganzo 2 kizabera muri Lemigo Hotel, tariki 3 Ugushyingo 2024.
Ni igitaramo bavuga ko bamaze amezi atandatu bitegura haba indirimbo zisanzwe zizwi muri Kiliziya Gatolika ndetse n’abakunda umuziki uzwi nka ‘Classic Music’ nabo bazashyirwa igorora.
Kwinjira muri i Bweranganzo 2 ni ibihumbi 10Frw ahasanzwe mu gihe abazicara mu myanya y’icyubahiro bazishyura ibihumbi 20Frw.
Chorale Christus Regnat yongeye gutegura igitaramo cy’indirimbo zisingiza Imana, zirata umuco n’amahoro bya muntu bise 'i Bweranganzo'.
— RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) September 27, 2024
Ubuyobozi bwa Chorale Christus Regnat bwatangaje ko iki gitaramo cya i Bweranganzo 2 kizabera muri Lemigo Hotel, tariki 3 Ugushyingo 2024.… pic.twitter.com/YDUQgaTDgT
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru