AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Amerika

Yanditswe Nov, 06 2024 13:28 PM | 210,991 Views



Donald Trump yatorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri manda y'imyaka ine iri imbere, ahigitse Kamala Harris bari bahanganye.

Mu majwi amaze kubarurwa, Donald Trump wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains yatowe ku majwi ya “Electoral college” 276 mu gihe Kamala wo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates afite 194.

Mu kubarura amajwi muri Amerika, habarwa ay’abatora bahagarariye abandi (Electoral college). Utorerwa kuyobora iki gihugu ni utanga abandi bakandida kuzuza amajwi 270.

Ku wa Kabiri ni bwo Abanyamerika bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu wa 47 ugomba gusimbura Joe Biden.

Amajwi agitangira kubarurwa, Donald Trump ni we wagendaga imbere ya Kamala Harris.

Mu masaha ya mbere hari aho Donald Trump yari afite amajwi 59.868.187 mu gihe Kamala Harris yari inyuma ye na 55.626.441 mu majwi rusange.

Donald Trump yegukanye intsinzi muri Leta zirimo North Carolina, South Carolina, Idaho, Mississippi, Iowa, Montana, Utah, Louisiana, Ohio, Wyoming, South Dakota, North Dakota, Texas, Florida, West Virginia, Tennessee, Oklahoma, Missouri, Alabama, Kentucky, Indiana na West Virginia.

Ku rundi ruhande, Kamala Harris yatsindiye muri California, Colorado, Delaware, District of Columbia, Maryland na Massachusetts.

Donald Trump yatangaje ko yegukanye intsinzi mbere y’uko amajwi 270 yuzura nyuma yo kubona ko ari imbere mu majwi muri Leta nyinshi.




Mu ijambo yavugiye kuri West Palm Beach muri Leta ya Florida yashimangiye ko yegukanye intsinzi mu matora ya Amerika, anashimira icyizere Abanyamerika bamugiriye.

Yagize ati “Buri munsi ndetse no kuri buri mwuka mpumeka nzabarwanirira. Sinzaruhuka na gato kugeza igihe tuzagira Amerika ikomeye, itekanye kandi itera imbere abana bacu bakwiye. Ibyo ni byo mukwiye. Iki ni igihe kidasanzwe kuri Amerika.’’

Yavuze ko yizeye ko azabona amajwi ya “electoral college’’ 315, amajwi namara kubarurwa muri Leta zose.

Yakomeje ati “Twatsinze no mu majwi rusange kandi nacyo ni ikintu gikomeye.’’ “Iyi ni intsinzi ya politiki. Ndashimira Abanyamerika kandi iyi ntsinzi izadufasha kongera kugira Amerika igihangange.’’

Trump yavuze ko yizeye ko azabona amajwi ya “electoral college’’ 315, amajwi namara kubarurwa muri Leta zose.

Ati “Twatsinze no mu majwi rusange kandi nacyo ni ikintu gikomeye. Iyi ni intsinzi ya politiki. Ndashimira Abanyamerika kandi iyi ntsinzi izadufasha kongera kugira Amerika igihangange.’’

Abayobozi banyuranye ku Isi bahise batangira kwifuriza Donald Trump intsinzi nyuma yo gutangaza ko yatorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri manda y'imyaka 4.

Donald Trump yatorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri manda ya kabiri, nyuma yo kuyobora iki gihugu mu 2017-2021. Icyo gihe yatowe nyuma yo gutsinda Hillary Clinton mu 2016 ariko atsindwa na Joe Biden mu 2021.

Ishimwe Israel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika