Yanditswe Apr, 02 2024 14:43 PM | 114,803 Views
Umunya-Tunisia Dr Adel Zrane wari Umutoza Ushinzwe Kongerera Abakinnyi Imbaraga muri APR FC yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024.
Inkuru y’urupfu rwa Dr Adel Zrane yamenyekanye mu gitondo cy’uyu munsi. Amakuru y’ibanze agaragaza ko yaguye iwe mu rugo.
Ikipe ya APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yababajwe n’inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Dr Adel Zrane.
Ubwo butumwa bugira buti “N’akababaro kenshi, Ubuyobozi bwa APR FC buratangaza ko umutoza wayo wari Ushinzwe Kongerera Abakinnyi Imbaraga Dr Adel Zrane yitabye Imana.’’
Yavuze ko impamvu z’urupfu rwa nyakwigendera zitaramenyekana.
Yakomeje iti “Twihanganishe umuryango we ndetse n’abakunzi ba APR FC. Imana imuhe iruhuko ridashira!’’
Dr Adel Zrane yageze mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2023, yari afitanye amasezerano y’umwaka umwe na APR FC, yagombaga kurangira mu mwaka w’imikino wa 2023-24.
Uyu Munya-Tunisia w’imyaka 40 afite izina rikomeye mu butoza. Yinjiye muri APR FC asimbuye Jamel Eddine Neffati, na we wari wasigaranye inshingano z’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi nyuma y’igenda ry’Umunya-Argentine Pablo Morchón.
Dr Adel yari afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu birebana n’ubuzima bw’abakinnyi. Yanyuze mu makipe atandukanye arimo Simba SC yo muri Tanzania, Al-Wehdat Sport Club yo muri Jordanie, AL-AIN Saudi Football Club n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritanie.
Umunya-Tunisia Dr Adel Zrane yitabye Imana. Yageze mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2023, ni bwo yageze i Kigali agiye gutangira akazi muri APR FC
Dr Zrane Adel yari yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri APR FC
Mu gihe gito yari amaze muri APR FC, Dr Adel Zrane yagiranye ibihe byiza n'abakinnyi
Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rishya rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungeng ...
4 hours
Soma inkuru
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru