AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Dr Adel Zrane watozaga muri APR FC yitabye Imana

Yanditswe Apr, 02 2024 14:43 PM | 114,803 Views



Umunya-Tunisia Dr Adel Zrane wari Umutoza Ushinzwe Kongerera Abakinnyi Imbaraga muri APR FC yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024.

Inkuru y’urupfu rwa Dr Adel Zrane yamenyekanye mu gitondo cy’uyu munsi. Amakuru y’ibanze agaragaza ko yaguye iwe mu rugo.

 Ikipe ya APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yababajwe n’inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Dr Adel Zrane.

Ubwo butumwa bugira buti “N’akababaro kenshi, Ubuyobozi bwa APR FC buratangaza ko umutoza wayo wari Ushinzwe Kongerera Abakinnyi Imbaraga Dr Adel Zrane yitabye Imana.’’

Yavuze ko impamvu z’urupfu rwa nyakwigendera zitaramenyekana.

Yakomeje iti “Twihanganishe umuryango we ndetse n’abakunzi ba APR FC. Imana imuhe iruhuko ridashira!’’

Dr Adel Zrane yageze mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2023, yari afitanye amasezerano y’umwaka umwe na APR FC, yagombaga kurangira mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Uyu Munya-Tunisia w’imyaka 40 afite izina rikomeye mu butoza. Yinjiye muri APR FC asimbuye Jamel Eddine Neffati, na we wari wasigaranye inshingano z’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi nyuma y’igenda ry’Umunya-Argentine Pablo Morchón.

Dr Adel yari afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu birebana n’ubuzima bw’abakinnyi. Yanyuze mu makipe atandukanye arimo Simba SC yo muri Tanzania, Al-Wehdat Sport Club yo muri Jordanie, AL-AIN Saudi Football Club n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritanie.

Umunya-Tunisia Dr Adel Zrane yitabye Imana. Yageze mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2023, ni bwo yageze i Kigali agiye gutangira akazi muri APR FC

Dr Zrane Adel yari yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri APR FC

Mu gihe gito yari amaze muri APR FC, Dr Adel Zrane yagiranye ibihe byiza n'abakinnyi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya