AGEZWEHO

  • Rusizi: Inama Njyanama yakiriye ubwegure bwa Meya – Soma inkuru...
  • Ubuhamya bw'ufite ubumuga ubika amateka mu ikoranabuhanga – Soma inkuru...

FPR Inkotanyi yemeje Perezida Kagame nk'umukandida mu matora muri Kanama

Yanditswe Jun, 17 2017 21:44 PM | 2,670 Views



Umuryango FPR Inkotanyi wemeje ku buryo budasubirwaho ko Perezida wa Republika Paul Kagame ariwe uzawuhagararira mu matora y'umukuru w' igihugu yo muri Kanama 2017. 

Perezida Kagame nawe yahise aha umukoro abanyamuryango ba FPR wo gutekereza ku ihererekanya ry' ubuyobozi nyuma y' imyaka 7 iri imbere.

Inama nkuru y'umuryango FPR Inkotanyi yatoreye ku buryo budasubirwaho,Chairman w'uyu muryango akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba umukandida wawo mu  matora y' umukuru w'igihugu muri Kanama 2017.

Iyi nama Nkuru ya FPR niyo ya mbere ibereye mu nyubako yo ku rwego rwo hejuru, uyu muryango wujuje i Rusororo mu mu Mujyi wa Kigali. Inyubako yatashywe ku mugaragaro na chairman wa FPR akaba na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame.

Mu ijambo rye, perezida Kagame yavuze ko atajya amanyera umwanya nk'uyu yatorewemo ahubwo awugaragaza nk'umwanya yari akwiye gushyikiriza ubuyobozi umusimbura we, ibintu ngo bitashobotse kubera amahitamo y'abanyarwanda.

Perezida Kagame yibukijeko abari bakiri bato ubwo igihugu cyabohorwaga ubu bagejeje aho nabo bafata inshingano zirimo no kuyobora igihugu ariko ko atari buri wese waba wayobora igihugu ko bisaba umuntu ubikwiriye, witeguye kurinda ibigwi byacyo kandi ntagisubize mu bihe bibi cyavuyemo.

Mu nama nkuru ya FPR abahagarariye imitwe ya politiki iri ku butegetsi mu bihugu 9 bya Afrika hamwe n'Ubushinwa bashimye cyane ibigwi by'u Rwanda. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika