AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Gabon: Abaturage bazindukiye mu matora yo ‘guhindura Itegeko Nshinga’

Yanditswe Nov, 16 2024 20:55 PM | 123,237 Views



Abanya-Gabon bazindukiye mu matora ya 'referendum' yo guhitamo Itegeko Nshinga rishya rigenga icyerekezo cy’imiyoborere y’iki gihugu, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Ali Bongo mu mwaka ushize.

Aya matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2024. Byari biteganyijwe ko yitabirwa n’abaturage barenga 848.000.

Itegeko Nshinga rishya riteganya ko manda ya Perezida imara imyaka irindwi, ishobora kongerwa inshuro imwe, rikuraho umwanya wa Minisitiri w’Intebe ndetse ryemera ikoreshwa ry’ururimi rw’Igifaransa mu mirimo itandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Igifaransa gisanzwe cyemewe mu ndimi zikoreshwa muri iki gihugu ariko rukoreshwa n’abangana na 14% mu gihe abagera kuri 32% bakoresha Ururimi gakondo rwa Fang.

Perezida w'Inzibacyuho wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, yahamagariye abatuye iki gihugu kwitabira amatora no guhitamo “Yego” mu kurushaho kwiyubakira imiyoborere y’igihugu cyabo no kukijyana mu cyerekezo gishya.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bahamagariye abaturage gutora Oya kuko Itegeko Nshinga rishya ritazamura imiyoborere y’igihugu ahubwo ari irikomeza umuntu umwe gusa.

Bongeyeho ko icyo baharanira ari uko igihugu cyabo cyagira inzego zikomeye aho kuba umuntu umwe ukomeye.

Muri Kanama umwaka ushize ni bwo igisirikare cyahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo w’imyaka 65 y’amavuko wategekaga Gabon kuva mu 2009, asimbuye se Omar Bongo wabaye ku buyobozi kuva mu 1967 kugeza 2009 ubwo yitabaga Imana.

Dosi Jeanne Gisèle



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika