AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Gakenke: Hagiye guterwa ibiti by'avoka 76 000 zikenerwa ku isoko mpuzamahanga

Yanditswe Nov, 19 2024 11:55 AM | 12,803 Views



Mu Karere ka Gakenke hagiye guterwa ibiti by'avoka ibihumbi 76 000 byo mu bwoko bw'izikenerwa cyane ku isoko mpuzamahanga, mu rwego rwo kuzamura umubare w'imbuto zoherezwa mu mahanga.

Binyuze muri iki gikorwa, urubyiruko ruri mu bari gushishikarizwa gutera ibi biti hagamijwe kurufasha kwikura mu bukene kuko birumbuka kandi imbuto byera zikaba zitanga amafaranga kandi vuba.

Ibi biti kandi byitezweho kuzatanga umusanzu mu guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira ry'abana.

Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bw'Umuryango Nyafurika uharanira iterambere ry’ubuhinzi (AGRA), ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (RAB) binyuze mu kigo cy’urubyiruko rwize ubuhinzi muri Israel (HORECO).

Ni umushinga uzamara imyaka itatu, kuva muri 2024 uzasiga hatewe ibiti by’avoka 750,000 ku buso bwa hegitari 3000 kandi ugaha akazi urubyiruko rugera ku 9000.

Biteganyijwe ko buri mwaka hazajya haterwa ibiti by’avoka 250,000 muri uwo mushinga uzakorera mu turere dutanu aritwo: Gisagara na Nyaruguru two mu Ntara y'Amajyepfo; na Gakenke, Rulindo na Burera two mu Ntara y'Amajyaruguru.

Tuyishime Jado Fils




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika