AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Imirimo yo gusana Sitade ya Gicumbi yatangiye

Yanditswe Nov, 05 2024 10:23 AM | 79,757 Views



Imirimo yo gusana Stade ya Gicumbi yatangiye kuri uyu wa Kabiri. 

Abatuye aka karere bavuga ko bazashimishwa no kongera kubona ikipe ya Gicumbi FC ihakinira ndetse no kubona amakipe akomeye aza kuhakirirwa n'iyi kipe.

Iyi stade igiye gukorwaho ibintu bibiri by'ingenzi aribyo kubaka inkuta n'aho abantu bicara ndetse no gushyira ubwatsi bw'ubukorano (Tapis synthétiques) mu kibuga.

Ikigo TBED Civil Engineering nicyo ubu cyatangiye imirimo yo gusana iyi sitade.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yasobanuye ko byose bizakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu ari imbere.

Imirimo yo gusana iyi sitade izaha akazi abagera ku 130, barimo abafundi 50 n'abayede 80.

Kugeza ubu Gicumbi FC ibarizwa mu Cyiciro cya Kabiri cy'Umupirwa w'Amaguru mu Rwanda, yakoreraga imyitozo yayo ikanakirira amakipe mu Mujyi wa kigali.

Stade ya Gicumbi iri muri sitade 6 Minisiteri ya Siporo iherutse gutangaza ko zizubakwa hirya no hino mu gihugu. Niyuzura izajya yakira abantu ibihumbi bitanu bicaye neza.


Théogène Twibanire




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika